Site icon Rugali – Amakuru

Intare bayikuye inyama mu menyo! Umunyamakuru Phocas Ndayizera akurikiranyweho ibyaha by’iterabwoba

Umunyamakuru wa BBC, Phocas Ndayizera, ari mu maboko y’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha, RIB, nyuma yo gufatanwa ibiturika [dynamite] yateganyaga gukoresha mu bikorwa byo guhungabanya umutekano w’igihugu.

Kuri uyu wa Gatatu nibwo Ndayizera usanzwe utuye i Muhanga, yeretswe itangazamakuru ku cyicaro gikuru cya RIB ku Kimihurura.

Umuvugizi wa RIB, Mbabazi Modetse, yabwiye itangazamakuru ko Ndayizera yatawe muri yombi mu cyumweru gishize, afatiwe i Nyamirambo amaze gushyikirizwa ibyo biturika.

We n’undi muntu wari umaze kubimuha bahise batabwa muri yombi.

Uyu munyamakuru wafashwe ku wa Gatatu w’Icyumweru gishize, aho bikekwako yari agiye kureba umuntu ari nawe wari umuzaniye ibyo biturika [dynamite].

Ndayizeye yavuze ko yafashwe agiye kureba umuntu I Nyamirambo ajyanwa mu nzego zishinzwe umutekano kugira ngo akorerwe iperereza.

Ati “Kuva inzego z’umutekano zamfata nta kibazo nagize, RIB yagiye yubahiriza uburenganzira bwanjye bakagenzura niba koko ibyo bankekaho narabikoze.”

Yakomeje avuga ko ibiturika ashinjwa ntabyo azi kandi n’ibyo aregwa ntabyo aramenya.

Icyaha akurikiranyweho giteganywa n’ingingo ya 19 y’itegeko ryerekeye kurwanya iterabwoba.

Ivuga ko umuntu ugerageza gukora, ugira uruhare mu bikorwa by’iterabwoba cyangwa ushyigikira ibikorwa by’iterabwoba aba akoze icyaha.

Ubihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka 15 ariko kitarenze 20.

Igihe.com

 

Exit mobile version