Site icon Rugali – Amakuru

Intandaro y’urupfu rwa Caporal Espoir Sibomana, akaga no kwihagararaho ku impunzi za Kiziba

Amakuru yizewe twamenye, nyuma yo gufata umwanya uhagije no gucukumbura, ni uko Caporal Espoir Sibomana yishwe azira ko yanze kujya mu gikorwa cyo kugota inkambi hagamijwe gutwara ku ngufu bamwe mu bahagarariye impunzi. Caporal Sibomana yari mu mutwe witwa « special force ». Yanze kujyayo kubera ko muri iriya nkambi harimo benewabo, akaba yarabonaga bidakwiye ko yayihingukamo mu bikorwa bimaze kugaragarira buri wese nk’ibikorwa bihutaza, bikaba binahohotera ziriya mpunzi. Caporal Sibomana yishwe tariki ya 27/04/2018. Umuryango we wamushyinguye mu kagari ka Busanza, umurenge wa Kanombe mu karere ka Kicukiro, mu mugi wa Kigali. Caporal Espoir Sibomana ni umugogwe, yatabarutse afite imyaka 29 kuko yavutse mu w’1989. Umuntu wese ushyira mu gaciro, yakwiyumvisha impamvu yanze kujya muri kiriya gikorwa mu nkambi irimo abo mu muryango, kuko igikorwa ubwacyo hari aho gishobora no guhanganisha polisi n’impunzi. Icyo abantu bakomeje kwibaza, ni ukumenya icyo abategetsi bagamije bohereza polisi mu nkambi, mu gihe nta bibazo by’umutekano byavuzwemo kugeza ubu.

Umwaka w’2018 ukomeje kubera impunzi z’abanyekongo ziri mu Rwanda, umwaka w’umusaraba n’ibigeragezo. Nk’uko mubyibuka mu nkuru lecpinfo.com yabagejejeho tariki ya 23 Gashyantare uyu mwaka, impunzi zasobanuraga ukuntu zari zaraye zirashweho ndetse abarenga 10 bahasiga ubuzima. Igitangaje kandi kinababaje ni uko zarashweho zizira gusa ko zakoze imyigaragambyo mu mahoro, zigakora urugendo zikajya ku kicaro cya HCR i Karongi zivuye mu nkambi ya Kiziba. Iminsi yakurikiyeho, impunzi zakomeje gutanga ubutumwa ziagaragaza ko zahohotewe, zikanongeraho ko uretse no kuba bamwe muri barishwe, ko hari n’abafunzwe kugeza na n’ubu. Abakurikiranye neza bahise bumva ako karengane.

Komite ihagarariye impunzi yakoze akazi gakomeye mu rwego rwo guhumuriza izo mpunzi no guharanira ko uburenganzira bwazo bwakubahirizwa. Ibi ntibyashimishije abategetsi b’u Rwanda, cyane cyane ko kubera akababaro kenshi, impunzi z’abanyekongo zatangiye gushyira hanze n’amabanga yari azwi na bake. Aha umuntu yatanga ingero z’aho impunzi zatangiye gusobanura ko bamwe mu barinda umukuru w’igihugu babavanye muri izo munzi. Izo mpunzi za Kiziba zasobanuye ko bamwe mu bapolisi na bo ubutegetsi bw’u Rwanda bwabavanye aho mu mpunzi z’abanyekongo. Kugeza aho, mu rwego rw’amategeko harimo ibibazo bibiri. Ubusanzwe impunzi ntishobora gushyirwa mu gisirikare cyangwa mu gipolisi nk’uko byakozwe. Icya kabiri ni uko izo mpunzi zivugira ko ari abakongomani. Ni gute rero, abanyamahanga bashyizwe mu nzego z’umutekano w’u Rwanda? Aya mabanga yakojeje isoni abategetsi b’u Rwanda, ndetse batangira kwibaza icyo bakora kirabayobera. Izi mpunzi z’abanyekongo zakomeje zivuga ko aho bigeze, zishaka kwisubirira mu gihugu cyazo, ari cyo Repubulika iharanira demokarasi ya Kongo. HCR n’abatgetsi b’u Rwanda, kugeza ubu ntibashaka ko basubirayo, bagatanga impamvu y’uko muri Kongo ngo hatizewe umutekano.

Bitewe ni uko, abategetsi b’u Rwanda bakomeje kubona ko izi mpunzi z’abanyekongo zivuga ururimi rw’ikinyarwanda zikomeje kuzamura ijwi zisaba ko uburenganzira bwazo bwubahirizwa, kandi zikaba zarabikoraga mu buryo buteguwe neza binyuze muri komite ihagarariye impunzi, ubutegetsi bwatangije igikorwa cyo kohereza polisi kugota inkambi, impunzi zigasobanura ko ikigamijwe ari uguta muri yombi abagize komite ihagarariye izo mpunzi hagamijwe kuzicecekesha. Impunzi zibonye zugarijwe, zatekereje icyo zakora zikabuza abo bapolisi kwinjira mu nkambi yazo ariko zikirinda icyatuma haba umuvundo cyangwa ihutazwa n’ihohoterwa nk’uko byari byagenze i Karongi.

Amayeri impunzi zashyize mu bikorwa mu rwego rwo kubuza polisi kwinjira mu nkambi, ni ugushyira imbere abari n’abategarugori, ndetse n’abana, bose bagakora urukuta ntarengwa imbere y’abo bapolisi. Babigezeho nubwo bitari byoroshye kuko ni igikorwa gisaba kwiahangana cyane cyane ko gishobora kumara amasaha menshi abantu bakiri hamwe batabasha kugira icyo bashyira mu nda. Kuri uyu wa mbere tariki ya 30 Mata 2018, na none polisi yari yagerageje kwinjira ariko abakobwa n’abagore babakoma imbere. Umwana w’umukobwa umwe yahakomerekeye ajyanwa mu bitaro ku Kibuye. Urebye ni nk’umukino w’injangwe n’imbeba, umaze iminsi, kuko no kuri uyu mwa mbere, impande zombi ziriwe zicungana ku jisho.

Nyuma yo kubona ko izi mpunzi zamaze gufata ingamba zikumira polisi yabuze aho imenera ngo yinjire mu nkambi, ubutegetsi bw’u Rwanda bubinyujije muri Minisiteri y’imicungire y’ibiza n’impunzi (MIDIMAR) yafashe icyemezo cyo gusesa komite yari isanzwe ihagarariye impunzi. Nk’uko mushobora kubisoma mu itangazo riri munsi hano, iyi minisiteri ivuga ko ihagaritse iyo Komite ngo kubera imyifatire n’akaduruvayo kabayeho. Uko bigaragara, ubutegetsi bugiye kubatsindagira komite yo kubahagararira. Ese ni bwo buryo bwiza bwo gukemura ibibazo? Bitaniye he no gukoresha umurya? Nyamara izi mpunzi zagaragaje igihe cyose ko icyo zigamije ari ukumviknisha ibibazo byazo kugira ngo bikemurwe mu nzira nziza.  Nta kindi zisaba. Izi mpunzi zimaze imyaka irenga 20 mu Rwanda.

Muri icyo gihe cyose, nta bibazo byari byarigeze bibaho. Izi mpunzi nta bibazo zigeze ziteza. Umunsi zihaguruka, zari zigamije gusa kubigaragaza ngo bikemurwe kandi nta kigoye kirimo. Kuba byaravutse muri iyi minsi, ntihaboneke uburyo bunoze bwo kubikemura, biteye impungenge zikomeye impunzi ubwazo, ariko n’undi wese ashobora kuzigira kuko nta bushake bwagaragaye bwo gusubiza ibibazo byazo. Muri ibyo bibazo harimo ibireba uburenganzira bw’ibanze bw’impunzi; nko gukomeza kubona ibizitunga by’ibanze, kuba zajyanwa mu kindi gihugu, cyangwa izibishaka zigasubizwa mu gihugu zikomokamo. Igihe nta muti uzinogeye zizaba zahawe, bishobora kuzagorana, ndetse bikaba byanakurura ingaruka mbi, harimo n’ibijyanye n’umutekano, nk’uko byagaragaye muri ibi bihe. Uretse n’ubutegetsi bw’u Rwanda, n’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku mpunzi (HCR) kugeza ubu izi nzego zombi zagize intege nke n’ubushake buke mu gukemura ibibazo byagaragjwe n’izi mpunzi z’abanyekongo. Iminsi igiye gukurikiraho, iri bwerekane niba kwikubita agashyi bishoboka ku bateshutse ku nshingano.

http://lecpinfo.com/intandaro-yurupfu-rwa-caporal-espoir-sibomana-akaga-no-kwihagararaho-ku-impunzi-za-kiziba/

 

Exit mobile version