Site icon Rugali – Amakuru

Intambara za Kagame ashoza DR Congo ntizakagombye gushyirwa ku mutwe w’abatutsi cyangwa abavuga ururimi rw’ikinyarwanda

RPF Gakwerere yanditse ku rukuta rwe rwa Facebook agira ati: Moise Nyarugabo aravuga ukuri rwose. Intambara za Kagame ashoza muri DR Congo ntizakagombye gushyirwa ku mutwe w’abatutsi cyangwa abavuga ururimi rw’ikinyarwanda.

Moise Nyarugabo aramagana umugizi wa nabi Paul Kagame n’intambara ye yashoje muri DR Congo. Ntawe utazi ko umugizi wa nabi Paul Kagame yari umuyobozi wa Moise Nyarugabo muri AFDL.

Yarongeye aravuga ati: umwicanyi Paul Kagame ntabwo ahagarariye abatutsi cyangwa abavuga ururimi rw’ikinyarwanda muri DR Congo, nta muntu wigeze amutora cyangwa ngo amushyireho kuba umuvugizi wabo. Abatutsi cyangwa Abanyarwanda muri DR Congo ntibakagombye kubazwa ibyaha by’umugizi wa nabi Paul Kagame, abantu nka Paul Kagame bagomba kuzabazwa ibyo bakoze, ariko ntabwo ari ubwoko cyangwa umuryango wose uzabibazwa.

Umugizi wa nabi Paul Kagame ari muri DR Congo kubera impamvu ze bwite zo gusahura umutungo wa DR Congo. Icyo yitayeho ni amabuye y’agaciro ya Congo ntakindi.

Exit mobile version