Site icon Rugali – Amakuru

Intambara y’amagambo hagati ya Kagame na Museveni irakomeje!

Ikidafite icyo kivuze ni icyo ukorera abaturanyi – Perezida Kagame asubiza Museveni. Museveni aherutse kubwira abayobozi bo mu ishyaka rye rya NRM ko imipaka itandukanya ibihugu ntacyo ivuze, ari za senyenge zikurura urujijo, gusa imvugo ye bisa n’aho itanyuze Perezida Kagame wamugaragarije uburyo senyenge atari cyo kibazo.

Kuva ibibazo by’u Rwanda na Uganda byakaza umurego mu 2017, ni inshuro nke Perezida Kagame yagiye mu ruhame akabivugaho, ahubwo yakomeje umurongo w’u Rwanda wo kwiringira ko inzira nyayo yo kubikemura ari iya dipolomasi.

Inshuro iheruka yavuze kuri iki kibazo mu buryo bwimbitse hari mu ntangiriro z’umwaka ushize mu mwiherero w’abayobozi bakuru wabereye i Gabiro. Yari nayo nshuro ya mbere abivuzeho byihariye.

Ku munsi w’ejo yabwiye abadipolomate bahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda izingiro ry’ikibazo. Ni ibintu byari bikenewe, nyuma y’ibihuha byakwijwe na Uganda ko ikibazo n’u Rwanda gishingiye ku mupaka.

Aba badipolomate Perezida Kagame yabakiriye ku meza, iminsi itandatu nyuma y’aho Museveni abwiye abantu bo mu ishyaka rye ko imipaka ntacyo ivuze ahubwo ko hakenewe ubushake bwa politiki mu guhuza abantu.

Perezida Kagame yamugaragarije ko ahubwo iyo ufite umuturanyi mubi, umubano wanyu urema umupaka utari ukwiriye.

Uko kwihuza Museveni yavuze ko yaguharaniye kuva mu myaka ya za 1960 hashyirwaho Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba, gusa Perezida Kagame asanga amagambo atariyo akenewe mu guhuza abantu ahubwo hakwiye ibikorwa.

Inkomoko y’ijambo rya Perezida Kagame ku munsi w’ejo nta gushidikanya yari ishingiye ku magambo Museveni yavuze ku wa 23 Mutarama 2020, abwira abanyamuryango b’ishyaka rye rya NRM mu nama yahuje abagize Komite nyobozi yaryo.

Icyo gihe yagize ati “Ibi byo gufunga imipaka yanyu [avuga u Rwanda], uyu yafunze umupaka, uyu yafunze umupaka, ni uko imipaka ihari. Niba abantu bunze ubumwe, ni uwuhe mupaka uri bufunge?”

Museveni yitsaga ku mvugo ya Uganda ko u Rwanda rwafunze imipaka iruhuza n’igihugu cye, nyuma y’aho mu mwaka ushize ruburiye abaturage barwo gukomeza gukorera ingendo muri Uganda kubera kutizera umutekano wabo.

Kuri we ngo imipaka ni za Senyenge zikomeza gutera urujijo. Ati “Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba mu myaka za 60 twebwe mu itsinda ryacu, twagerageje gukora tugamije ubumwe bwawo. Izi mpaka z’uko abanya-Kenya bahagaritse amata avuye muri Uganda, ni gute bayahagarika? Ni igihugu kimwe, EAC. Izi Senyenge ni zo zituma uru rujijo rukomeza.”

Perezida Kagame yashyize ibintu mu buryo agaragaza ko ikibazo u Rwanda rufitanye na Uganda atari umupaka, ahubwo ko umubano utari mwiza rugirirwa n’umuturanyi warwo ariwo pfundo ry’ikibazo.

Ati “Fata umuturanyi wawe nk’uko ushaka ko bagufata, ntabwo ari uguhiga abantu bo mu gihugu cy’igituranyi hanyuma ugasubira inyuma ukavuga ngo iki kibazo cy’imipaka ni umwanda, ngo ntacyo bivuze. Oya. Ikidafite icyo kivuze ni icyo ukorera umuturanyi wawe kirema imipaka. ”

Umukuru w’Igihugu ntiyigeze avuga izina Museveni mu mbwirwaruhame ye ariko amagambo ye yumvikanishaga neza ko asa n’aho amusubiza. Yagaragaje ko ubusanzwe imipaka atari ikibazo, ahubwo ikibazo kivuka iyo umuturanyi wawe akubereye mubi.

Perezida Kagame yavuze ko “abantu bavuga byinshi ku kwihuza [kw’ibihugu]. Ukwihuza gufite ikintu kiguhuza n’imipaka. Ubu dufite ibibazo ku mipaka yacu. Ariko ubirebye wakeka ko ari umupaka gusa. Kandi ndatekereza ko ibyo bikwiye kwitabwaho.”

“Ni gute tugera aho tugira ikibazo ku mupaka? Ni ukubera ko hari ikindi. Dukwiye kugikemura, mu gukora ibyo tuzaba turi gukemura ibibazo ku mupaka.”

Perezida Kagame yavuze ko nubwo imipaka yakurwaho muri Afurika y’Uburasirazuba, ibihugu byakomeza kugira abaturanyi kuko n’imbere mu gihugu haba harimo abaturanyi.

Ati “Aho ntuye, mfite abaturanyi. Ukuyeho umupaka, uri ku ruhande ahinduka umuturanyi. Undi agahinduka umuturanyi w’undi, gutyo gutyo. Imiryango izakomeza kugira abaturanyi. ”

Perezida Kagame yagaragaje ko mu gihe umuturanyi wawe atakubaniye neza, bituma rwa rujya n’uruza rw’abantu no kwihuza Museveni yakunze kuvuga kudashoboka.

Ati “Ariko mu gihe umuturanyi wanjye ambwiye ati ningusanga iwanjye, hari icyo nzakora kuri wowe. Icyo bibyara ni uko uba uri kurema umupaka, umurongo hagati y’urugo rwawe n’urwanjye. Kubera iryo jambo gusa. Niba nari ndi kugenda nkaza kwisanga ngeze mu mbuga yawe, hanyuma ukavuga uti aha hantu ntihagendwa, ntukahakandagire. Ugume iwawe, uba umaze kurema umupaka hagati y’iyo miryango ibiri.”

Perezida Kagame yavuze ko ibi ari byo byabaye hagati y’u Rwanda na Uganda mu myaka ishize aho amagana y’abanyarwanda bafashwe bagafungirwa muri iki gihugu cy’igituranyi.

Yasobanuriye aba badipolomate ko iki kibazo cyagejejwe ku bayobozi ba Uganda nyuma y’uko imiryango myinshi y’abanyarwanda yasabaga gukorerwa ubuvugizi kugira ngo bene yo bafunzwe barekurwe.

Perezida Kagame yashushe n’usubiza Museveni kandi wakunze kumvikana avuga ko hakwiye kubaho ubushake bwa politiki mu kwihuza kw’ibihugu, ashimangira ko bitagerwaho mu magambo gusa.

Ati “Ukwihuza kw’akarere n’abantu ntabwo kubaho kuko wabigize intero [slogan]. Oya, bishoboka kuko uri gukora ibintu bikwiye kuba byakorwa kugira ngo ibyo bigerweho. ”

Kubana nk’abaturanyi, Perezida Kagame yabigereranyije nko guturana muba mu nzu za nyakatsi, ko igihe cyose mwirinda icyatuma imwe ifatwa n’umuriro kuko ikongeza izindi.

Ati “ Iyo ufite inzu z’ibyatsi zegeranye, wirinda kunagamo umuriro kuko n’inzu yawe izashya. Inzu y’umuturanyi nifatwa n’umuriro, izakongeza n’iyawe. Niko ikibazo giteye, niyo mpamvu ubufatanye ari cyo kintu cyiza.”

Yakomeje agira ati “Twize amasomo menshi. Tuzi ububi bwo gutwika inzu z’abandi, turabizi neza icyo bisaba. Twe ntabwo tujya dukina iyo mikino yo gutwika inzu z’abandi ariko dushyira imbaraga mu kurinda izacu ngo zidashya mu buryo bworoshye, kandi tugaharanira ko ushaka gutwika inzu zacu bizamutwara ikiguzi kinini.”

Ibibazo by’umubano biri hagati y’u Rwanda na Uganda byateye ibibazo birimo ko abanyarwanda bashimuswe, bagakorerwa iyicarubozo ndetse bamwe bakaza gupfa.

Uganda kandi yakunze kubangamira ubucuruzi bw’u Rwanda mu myaka itatu ishize, inashyira imbere imikoranire n’imitwe y’iterabwoba igamije inabi ku muturanyi wayo, u Rwanda, irimo nka RNC ya Kayumba Nyamwasa.

Uwo mubano utari mwiza wagize ingaruka ku buhahirane, by’umwihariko kuri Uganda yari ifite isoko rikomeye ry’ibicuruzwa mu Rwanda. Yahombye nibura miliyoni 75 z’amadolari kuko ibyo Uganda yoherezaga mu Rwanda umwaka ushize byageze kuri miliyoni 173 z’amadolari zivuye kuri miliyoni 250 mu mwaka wa 2018.

Muri rusange, ibibazo bijyanye n’ubucuruzi Uganda imazemo iminsi n’ibihugu byo muri Afurika y’Iburasirazuba, umwaka ushize byayihombeje miliyoni z’amadolari 454.7.

 

Perezida Kagame kuri uyu wa Gatatu yakiriye ku meza abadipolomate bahagarariye ibihugu n’imiryango mpuzamahanga mu Rwanda

 

Perezida Kagame yavuze ko umuturanyi mubi atuma habaho imipaka itari ikwiriye

 

Umukuru w’Igihugu yavuze ko icyo u Rwanda rusaba Uganda ari ukurekura abanyarwanda bafunzwe bazira ubusa, ikanareka gufasha imitwe yitwaje intwaro igamije kuruhungabanyiriza umutekano

 

Perezida Kagame yavuze ko ukwishyira hamwe kw’ibihugu kutaba mu magambo ahubwo kugomba kugaragazwa n’ibikorwa

 

Abahagarariye ibihugu bitandukanye mu Rwanda bakiriwe ku meza na Perezida Kagame kuri uyu wa Gatatu mu musangiro wabereye muri Kigali Convention Centre

 

Exit mobile version