Ntabwo twemera igitugu n’ubwicanyi bya FPR
Nyuma y’ubushimusi bwakorewe Paul Rusesabagina ubwo yaranyuze i Dubai ategereje gukomeza urugendo rwe, Ikigo kitiriwe Seth Sendashonga (Institut Seth Sendashonga pour la citoyenneté démocratique, aribyo Iscid asbl mu mvugo ihinnye) kiramenyesha abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda ibi bikurikira :
- Iscid asbl irasaba ko hagaragazwa vuba na bwangu uburyo Paul Rusesesabagina yashimuswe, aho byakorewe n’abantu bose cyangwa inzego z’ubutegetsi zabigizemo uruhare. Iscid asbl iramagana kandi yivuye inyuma iryo shimutwa, kimwe n’ibindi bikorwa by’ iterabwoba n’ubwicanyi leta ya FPR Inkotanyi ikorera abanyarwanda ibasanze mu bihugu basabyemo ubuhungiro cyangwa ibyo banyuramo bari mu ngendo zinyuranye hirya no hino ku isi. Kubera izo mpamvu Iscid asbl irasaba ko, mu rwego rwo kurwanya ibikorwa by’iterabwoba n’ubushimusi, amahanga ashyira igitutu ku butegetsi bwa FPR Inkotanyi bugasubiza Paul Rusesabagina uburenganzira bwe bidatinze, byaba ngombwa akazakurikiranwa hakurikije inzira zemewe n’amategeko.
- Iscid asbl iributsa abantu bose ko Paul Rusesabagina ari umwe mu banyarwanda bagize ubutwari bukomeye mu mahano yagwiriye u Rwanda mu w’1994 ubwo yahishaga abatutsi n’abahutu bahigwaga (abantu barenga 1200) muri hôtel des Mille collines yarabereye umuyobozi. Birakwiye kwibutsa ko muri icyo gihe Paul Kagame warwaniraga gufata ubutegetsi ayoboye ingabo za FPR yohereje intumwa muri Loni kuvuga ko abatutsi barangije kwicwa, ko nta bundi butabazi bari bakeneye. Ubutwari bwa Paul Rusesabagina bwamenyekanye ku isi yose kubera film yitwa Hotel Rwanda, ikaba yarakinwe ishingiye ku myitwarire ya Rusesabagina nk’umuntu usanzwe ariko w’inyangamugayo washakaga gufasha abantu barengana. Nyuma y’iyo film Paul Rusesabagina yahawe ibihembo byinshi birimo icyo yashyikirijwe na Perezida wa Leta zunze ubumwe z’Amerika, Georges W. Bush, mu w’2005.
- Iscid asbl iributsa ko Paul Rusesabagina wahunze ubutegetsi bwa FPR ku mpamvu z’umutekano we yagize uruhare rukomeye mu kwamagana ubwicanyi, iterabwoba n’akarengane byakorerwaga abaturage yasize imbere mu gihugu. Ibyo yabikoze yifashishije Fondation Hotel Rwanda ikora imirimo y’ubutabazi ndetse n’ibikorwa bya politiki yagiye yitabira harimo ishyaka PDR Ihumure yashinze, ubu iryo shyaka rikaba riri mumpuzamashyaka MRCD nayo ifatanije n’abandi banyarwanda barwanya igitugu mu rwego nyunguranabitekerezo bise Rwanda Bridge Builders.
- Paul Rusesabagina ashimuswe n’ubutegetsi bwa FPR azira ibitekerezo abanyarwanda benshi bashyigikiye byo kurwanya ubwicanyi, igitugu n’akarengane bya FPR. Abo banyarwanda barimo impunzi zikabakaba miliyoni zikwiye imishwaro hirya no hino ku isi, barimo n’abaturage benshi bari imbere mu gihugu babuze uko binyagambura, bamwe bakicwa, bakanyerezwa, bagafungirwa ubusa, bagasenyerwa amazu nta ngurane y’indi, abandi bakarandurirwa imyaka, bakicishwa inzara, n’ibindi byinshi. Ibyo biraba mu gihe Perezida Kagame umaze imyaka 26 ku butegetsi yahinduye itegekonshinga kugirango yihe uburyo bwo kuguma ku butegetsi kugeza mu mwaka wa 2034.
- Iscid asbl irasaba Umuryango mpuzamahanga (communauté internationale) gutabara abanyarwanda ku buryo bwihutirwa bahereye ku mpamvu zahagurukije umuntu nka Paul Rusesabagina wamamajwe n’ubwitange yagize arengera ikiremwamuntu. Gukemura ikibazo cya Paul Rusesabagina nta kindi bisaba uretse gufasha abanyarwanda gukuraho ingoma y’igitugu ibatsikamiye cyane igasimburwa n’ubutegetsi bushingiye ku matwara ya demokarasi, ubutegetsi bwita ku mutekano wa buri munyarwanda, ubutegetsi budashingiye ku ivangura iryariryo ryose.
- Iscid asbl yongeye kwibutsa ibihugu n’imiryango mpuzamahanga bitera u Rwanda inkunga ko gukomeza kurebera ubwicanyi, ubushimusi, inyerezwa ry’abaturage n’andi marorerwa ubutegetsi bwa FPR Inkotanyi budahwema gukorera abaturage, haba imbere mu gihugu, haba mu bihugu bahungiyemo, ari uburyo bugaragara nko kubishyigikira. Muri urwo rwego tuributsa ko Perezida Kagame yigambye ku mugaragaro ko ariwe wicishije Seth Sendashonga (Nairobi, tariki ya 16/05/1998). Ubutabera bw’Afurika y’Epfo nabwo bwatangaje ko abishe colonel Patrick Karegeya (Johannesbourg, tariki ya 31/12/2013) boherejwe na leta y’u Rwanda. Sergent Emile Gafirita nawe yanyerejwe (Nairobi, tariki ya 13/11/2014) ubwo yiteguraga kujya mu bufaransa gutanga ubuhamya bushinja FPR iraswa ry’indege yaritwaye ba perezida Yuvenali Habyarimana w’u Rwanda na Sipiriyani Ntaryamira w’u Burundi, tariki ya 6 mata 1994. Ntabwo turibagirwa ubundi bwicanyi nk’ubwahitanye Rwigara Assinapol (Kigali, tariki ya 04/02/2015) cyangwa Kizito Mihigo (Kigali, tariki ya 16/02/2020). Izo ni zimwe mu ngero z’amarorerwa adashidikanywaho ko yakozwe n’ubutegetsi bwa FPR amahanga arebera. Iscid asbl irasaba ikomeje abatera u Rwanda inkunga kurushaho gushishoza aho kureba inyungu z’agatsiko kikubiye ubutegetsi zonyine.
Bikorewe i Bururuseli, tariki ya 04/09/2020
Perezida wa Iscid asbl
Jean-Claude Kabagema