Kenya: Kenyatta yategetse ko amabendera yururutswa bakunamira Pierre Nkurunziza. Perezida Uhuru Kenyatta wa Kenya yatangaje ibwiriza ritegeka inzego z’ubutegetsi muri Kenya kururutsa kugeza mu cya kabiri amabendera yose y’igihugu n’ay’umuryango wa Afurika y’iburasirazuba mu rwego rwo kunamira Perezida w’u Burundi Pierre Nkurunziza uherutse gupfa.
Mu itangazo rya guverinoma ya Kenya rivuga ibyategetswe na Bwana Kenyatta, avuga ko ibi bigamije “kuzirikana umusanzu” wa Bwana Nkurunziza mu “gushyira hamwe no kubaka umuryango wa Afurika y’iburasirazuba”.
Akomeza avuga ko bigamije kandi kwifatanya na “basaza bacu na bashiki bacu bo muri repubulika y’u Burundi” bari mu kababaro gakomeye ko “kubura umuhungu ukomeye wa Afurika”.
Bwana Nkurunziza yibukwa mu buryo butandukanye, n’abashima ko yakoreye igihugu cye ibikorwa byiza hamwe n’abashinja ubutegetsi bwe ibyaha binyuranye byibasiye abatavuga rumwe nawe.
Ni ibiki Kenyatta yategetse?
Bwana Kenyatta yategetse ko kuva ejo kuwa gatandatu izuba rikirasa, ku butaka bwa Kenya ahantu hose hazamuye ibendera rya Kenya n’iry’umuryango wa Afurika y’iburasirazuba yururutswa kugeza mu cya kabiri.
Yatangaje ko aya mabendera azongera kuzamurwa uko bisanzwe “izuba rirenze” ku munsi Bwana Nkurunziza “azashyingurwaho” – umunsi utaramenyekana kugeza ubu.
Mu Burundi, leta yatangaje icyunamo (ikigandaro) cy’iminsi irindwi uhereye kuwa kabiri ubwo yatangaje urupfu rwa Bwana Nkurunziza, ivuga ko yishwe no ‘guhagarara k’umutima’.
Inama y’abaminisitiri b’u Burundi yateranye ejo kuwa kane yategetse ko “imiziki ihagarikwa gucurangwa mu tubari, inzu z’uburiro n’inzu z’imyidagaruro”.
Abategetsi b’intara za Bujumbura na Gitega umurwa mukuru, nabo basohoye amatangazo amenyesha ko ibikorwa by’imyidagaduro bibujijwe muri iki gihe cy’icyunamo, ko hemewe gusa gucuranga indirimbo z’Imana.
Ku kicaro cy’umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba i Arusha muri Tanzania naho amabendera y’ibihugu bigize uyu muryango hamwe n’iryawo, yarurukijwe kugeza mu cya kabiri.
BBC