Ndebye aka gace numvise muri video uyu munyamakuru Irene aganira na Kizito Mihigo na Ama G The Black intera kwibaza byinshi. Mu kinyarwanda baravuga ngo “Inshuti nya nshuti igaragarira mu byago!
None Ama G The Black utarigeze asura uwo bari inshuti muri gereza tukaba tutaramubonye cyangwa ngo tumwumve mubagiye kumuherekeza, wamwita iki?
Nkuko Kizito Mihigo yamubabariye mbere kuko ataje kumusura ari muri gereza, nta gushidikanya ko tugendeye ku nyigisho ze Kizito yarangije kubabarira Ama G The Black kuba ataraje kumusezeraho.
Turabizi ko benshi mu bahanzi kuba bataragiye gushyingura Kizito Mihigo atari ukubera ko bamwanga, ahubwo n’ubwoba n’igitugu biri muri iriya gereza yaguye RWANDA tukaba tuzi neza ko aricyo cyatumye Ama G The Black n’abandi benshi badaherekeza mugenzi wabo Kizito Mihigo.
Iyumvire nawe uko Ama G The Black yasubije ubwo bari bamubajije impamvu atigeze asura Kizito Mihigo ariko unarebe ubumuntu n’urukundo Kizito Mihigo yahoranye: