Site icon Rugali – Amakuru

Innocent Biruka ati: “President Kagame umunsi yatanze azaterekerwa ate uriya mutindi”

Amahoro ! Mu irimbi rya Montparnasse i Paris niho President Jacques Chirac aruhukira.

Ukigera ku mva ye nini kandi isurwa cyane, uhita utangazwa no kubona imbuto za pomme abaje kumwunamira bamuzanira ku bwinshi.

Uyu mugabo ngo yakundaga cyane urubuto rwa pomme… Narabyitegereje ndibaza cyane na n’ubu.

Abandi bagira Imana : President Chirac baramuterekera bakamutura twa pommes agatuza agasinzira, nka President Kagame umunsi yatanze azaterekerwa ate uriya mutindi, azashukashukishwa iki ngo aganire n’abo asanze atarota abo asize ?

Dore ari muzima arahekenya agakacira agakacanga inyama y’umuntu, umunsi yabaye umuzimu umushiha we tuzawukizwa n’iki kweri ?

Innocent Biruka

Exit mobile version