Site icon Rugali – Amakuru

Innocent Biruka arasubiza Dr Rudasingwa

Amahoro Dr RUDASINGWA !

1. Nagukulikiye kuli LECP uganira na Mulindahabi na Nsenga. Muli make uragira uti : “Kwishyira hamwe twese si ngombwa kuko bidashoboka ; aliko mbere y’uko dukuraho Kagame-RPF-DMI ni ngombwa ko tubanza tukumva akababaro ka buli wese kandi tukumvikana uburyo ibikomere bya buri munyarwanda bizavurwa.”

2. Nkubwije ukuli, ndareba ngasanga iki gitekerezo cyawe ntaho gitaniye no kuvuga ngo : “Nimureke ingoma-ngome ya Kagame-RPF-DMI iduherane kugeza muli 2034 nyuma abazaba bakiriho bazashyire ubwenge ku gihe bashinge u Rwanda rushya.” Nkwiseguyeho niba nakumvise nabi. Niba ntibeshya rero, igitekerezo cyawe ndasanga gitererana aribyo kigasonga Abanyarwanda bari mu kadomo ku ngoyi, ndavuga Abanyarwanda bucya batizeye ko buza kwira, bukira batizeye ko buza gucya. Erega twe turi hanze, cyane cyane abari muli Occident, impamvu nyamukuru tutumvikana ni indakuzi (ego conflicts) ! Uti kuki rero ? Kuko turyama tugasinzira iby’akaga k’Abanyarwanda tukabyumva mu maradiyo !

3. Jye rero uko mbyumva, icyihutirwa cyane ni ugukuraho ingoma-ngome ya Kagame-RPF-DMI, kuko kuva iyi system ikiriho ubwo bwumvikane n’ubwo bucagase ntituzabushobora : Arimo gishegesha ntavura. Kagame azakoresha uburyo bwose (amareshya-mugeni, ikinyoma, amafaranga, mandats d’arret, uburozi, combines politico-diplomatiques, diplomatie judiciaire, abicanyi be, cessation clause, etc) adukuremo ingenzi bityo aburizemo initiatives zacu zose.

4. Ngushimiye cyane sincerité n’ibitekerezo byinshi byiza watanze, na contribution yawe muli débat en général. Tuli kumwe rero muli uru rugamba rw’ibitekerezo, ahubwo niteguye kuganira nawe igihe cyose wabishakira kandi kuli radiyo yose ushaka.

Gahorane Imana !

Innocent Biruka

Exit mobile version