Site icon Rugali – Amakuru

Inno Justice ati: “Ese Amoko Avuze iki Mubanyarwanda?”

Ribara Uwariraye - Twibuke Bose

Taliki ya 25 Mata 2020, nagize amahirwe yo kwibukira hamwe n’abandi banyarwanda mumuhango wo kwibuka bose “Ribara Uwariraye” wakozwe hakoreshejwe ikoranabuhanga. Bwari ubwambere nibukanye nabandi banyarwanda, tugafatana mumugongo, tukibuka abishwe bose buri wese akumva akababaro ka mugenzi we! Uyu mwaka wa 2020 wabaye umwaka udasanzwe kubera icyorezo cya Covid-19. Mu Rwanda nabo bibukiye mungo ndetse bifashisha ikoranabuhanga. Kwibuka kwacu kwari guhabanye cyane n’uburyo Leta iyobowe na Jenerali Paul Kagame yibuka.

Mu Ijoro Ribara Uwariraye, ntamurongo wa politike twagenderagaho mukwibuka, twibutse bose duha urubuga abatangabuhamya babara ijoro baraye! Twashyize imbere ubumuntu kurusha ubwoko mugihe leta yibuka ivangura abapfuye betewe n’inyito ubwo bwicanyi bwahawe! Abahutu, Abatutsi, n’ Abatwa bari bahawe rugari! Dr. Jean Ngendahimana yavuze amagambo afite uburemere bwatumye akwirakwira kumbuga nkoranyambaga aho abantu bandikaga: #AmokoOnS’enfout #Amokontacyoambwiye #AmokoIdon’tcare. Aya magambo yari aherekejwe na “Dukubitire Ikinyoma Ahakubuye!”

Mwambaza muti ese ntimwemeje ibyo Leta ya FPR ivuga ko amoko ntacyo avuze ko twese turi abanyarwanda kandi akoreshwa nk’intwaro mukwibuka? Ikindi mwambaza muti, “Ese wowe watangaje uti “Ndi Umuhutu Kandi Ndibuka” Nigute waba uhindutse kubyo watangaje mugihe gito nawe ukavugako amoko ntacyo akubwiye? Kugirango musobanukirwe aho hashi tage Amoko ntacyo ambwiye yakomotse nibyiza kureba ikiganiro Ribara Uwariraye kuri Youtube Gatebuke Mu kinyarwanda!

Nkuko nabivuze haruguru, Dr. Jean Ngendahimana yaravuze ati, “Nshiye muri comments gacye mbona abantu bavugango uzabaze ababyeyi bawe italiki bahungiye muri Congo. Ndabwira abantu ko njye nitwa Jean Ngendahimana nkuko nabivuze, ariko kandi nkaba nkora umwuga w’itangazamakuru, nawukoze i Kigali nkaba kandi nkiwukora hano kumugabane w’iburayi!

Njyewe ubundi nkomoka kubabyeyi bahungiye muri Congo mumwaka wi 1959 bivugango turi mubwoko bw’Abatutsi. Usibyeko ubwoko, moi je m’enfous ntakintu bumbwiye ariko kandi ibibintu byokumvako akababaro kawe gashobora gutuma wumvako utakumva akababaro k’abandi ni ubugwari! Ni urwango rukomeye cyane kandi s’ikintu ukwiye kubwirwa na politike kuko kumva akababaro k’undi ni ubumuntu. Ubumuntu kenshi baraburirimbye ariko sinzi abanyarwanda aho babushyira!” Dr. Ngendahimana yavuze amagambo meza agaragaza ubumuntu bwe ni uko yarenze ubwoko agashyira imbere ubumuntu!

Nkuko nabivuze muminsi ishize, Leta ya RPF Inkotanyi ikoresha amoko mugukomeza inzigo mubanyarwanda, kubwira abatutsi ko RPF itariho bashira, gutera imbabazi abaterankunga ndetse no gukomeza ipfunwe kubanyarwanda bo mubwoko bw’abahutu! Mubyukuri abaturage bo hasi ntacyo amoko abamariye kuko basangiye gupfa no gukira.

Ukuri ni uko amoko yagiye akoreshwa na Leta uko zagiye zisimburana nk’intwaro yo gutanya ngo bategeke! Nubwo twebwe abayoborwa amoko ntacyo atubwiye, tugomba kwambura iyo ntwaro abayikoresha mukudutanya! Dr. Ngendahimana yabikoze neza cyane, yarabanje avugako akomoka kubabyeyi bahunze muri 1959 avugako ari abatutsi ariko ko ntacyo bimubwiye!

Ibuka mubwana iyo bakwitaga izina udashaka! Umubabaro wagiraga barikwise byatumaga abandi bana bariguhata ariko uko waryemeraga wabaga ubambuye intwaro bakoresha buhorobuhoro rikazibagirana! Uko niko nemeye ubwoko umuryango nyarwanda wampaye kandi na leta zakoresheje nk’ intwaro kudutandukanya ngo batuyobore buhumyi! Mubyukuri ntacyo amoko avuze mubanyarwanda ahubwo agize icyo avuze kubayobozi bayakoresha nk’intwaro munyungu zabo!

Exit mobile version