Leta y’u Rwanda yatangaje ingamba nshya zikomeye ivuga ko zigamije gukumira ikwirakwira rya Covid-19 mu gihugu.
Itangazo rya Minisitiri w’intebe mu Rwanda rivuga ko harebwe uko iyi ndwara ihagaze ku isi n’uko mu bindi bihugu byagenze, ari ngombwa ko hafatwa ingamba ziruseho mu kwirindwa ko iyi ndwara ikomeza gukwirakwira.
Ibyo byamezo bishya byafashwe bigomba gukurikizwa mu gihe cy’ibyumweru bibiri kuva muri iri joro, ibyo birimo ko;
- Kuva mu ngo no gusurana bitari ngombwa birabujijwe, kereka abagiye guhaha, kugura ibiribwa, kuri banki cyangwa abakozi bagiye gutanga serivisi.
-
Abakozi bose (aba leta n’abikorera) bagomba gukorera mu ngo zabo. Kereka abatanga serivisi zikenewe cyane.
-
Imipaka irafunzwe. Kereka ku bwikorezi bw’ibiribwa n’Abanyarwanda bataha mu gihugu, nabo bahita bashyirwa mu kato k’iminsi 14 ahabugenewe.
-
Ingendo hagati y’imijyi n’uturere ntabwo zemewe, kereka ku mpamvu z’ubuzima cyangwa serivisi zikomeye ndetse n’ubwikorezi bw’ibiribwa.
-
Amasoko n’amaduka y’ubucuruzi birafunzwe, kereka ahacururizwa imiti, ibiribwa, ibikoresho by’isuku n’ibitoro.
-
Moto ntizemerewe gutwara abagenzi, ariko zishobora gutwara ibintu mu kubigeza ku bandi.
-
Utubari (Bars) twose turafunzwe
- Za restaurants na café, zizajya zitanga gusa serivisi zo kugeza ku bantu ibyo bakeneye aho bari.
Ibi byemezo biratangira gukurikizwa saa sita z’ijoro kuri uyu wa gatandatu nkuko iri tangazo ribivuga.
Byitezwe ko izi ngamba zigira ingaruka cyane cyane ku mibereho bwite y’abaturage batungwa no gukora akazi kababeshaho ku munsi.
Minisiteri y’ubuzima mu Rwanda ivuga ko abantu 17 kugeza ubu ari bo bamaze gusangamo iyi ndwara mu Rwanda, benshi muri bo baje bavuye mu mahanga.
Andi makuru ya BBC: www.bbc.com/gahuza
