Mu kiganiro kuri VOA Murisanga, umunyarwandakazi Dr Christine Uwimana yamenye papa we nyuma y’imyaka 47 abifashijwemo n’Ijwi ry’Amerika. Nyina wa Dr Uwimana yitabye Imana nyuma ya Kudeta yabaye mu #Rwanda muri 1973, apfira muri gereza ya Ruhengeri.
Agnes Kabarenzi wakoraga mu bitaro bya CHK i Kigali yafunzwe ku mpamvu na n’ubu zitaramenyekana. Yafunzwe atwite inda y’amezi atatu, abyarira muri gereza ariko umwana ashobora guhohoka akivuka, ararerwa, ararukura.