Site icon Rugali – Amakuru

INKURU ISHYUSHYE: Umunyamakuru Ndorimana Semana alias Kanuma Christophe yitabye rurema azize utuzi twa Dan Munyuza

Umunyamakuru witwa Ndorimana Semana wari uzwi kw’izina rya KANUMA CHRISTOPHE wigeze gukorera bimwe mu binyamakuru mu Rwanda mbere yo guhungira i Nairobi muri Kenya ejo taliki ya 9 Nyakanga 2019 nibwo yitabye iya Rurema aguye mu bitaro Aga Khan University Hospital muri Nairobi, Kenya.

Amakuru Rugali yashoboye kubona kandi ava mu bantu bamuzi nuko uyu Kanuma yari umuntu ukomeye ufite ubuzima butazira umuze utatakaga n’ibicurane kugeza ejo ubwo yatangiraga kuruka amaraso agahita ajyanwa mu bitaro bya Aga Khan Hospital ari naho yaguye nyuma yaho inyama nyinshi zo munda zihagaze gukora.

Ku bazi amakuru yuyu munyamakuru Ndorimana Semana alias Kanuma Christophe bavuga ko yari yarahunze u Rwanda agahungira muri Kenya aho yakomeje kwandika anenga ubutegetsi bw’umwicanyi Paul Kagame na FPR Inkotanyi bugiye kutumaraho abantu. Uyu Semana Ndorimana akaba yarakunze kwandika ku mbunga nkoranyambaga cyane cyane Facebook aho yiyitaga izina Kanuma Christophe cyangwa Muhira Christopher. Yaherukaga kwandika kuri Facebook akoresheje izina ryiri himbano taliki ya 8 Nyakanga 2019.

Umunyamakuru Ndorimana Semana alias Kanuma Christophe yari umuyobozi w’ikinyamakuru gishya kitwa Ihame.org cyakoreraga kuri interineti akaba yaragitangije uyu mwaka akaba yagikoreshaga mu gutangaza inkuru zisesengura ubwicanyi bw’ingabo za Paul Kagame muri Congo.

Abatubwiye ibyiyi nkuru nuko Kanuma Christophe muri 2017 yarusimbutse maze icyo gihe bituma ava ku mbuga nkoranyambaga noneho akajya azaho aruko abonye yizeye umutekano we none nyuma y’imyaka ibiri ba bicanyi ba DMI ya Kagame baramwirengeje. Nta kabuza Christophe Kanuma azize twa tuzi twa Munyuza kandi nkuko byatahuwe akenshi abakurogesha utuzi twa Munyuza aba ari umuntu w’inshuti wizera cyane bakoresha mu kukuroga ndetse byashoboka bakaba bakoresha n’umuvandimwe yaba abizi cyangwa atabizi.

Kuva mu mwaka w’i 1996, abanyarwanda batuye muri Kenya ndetse no mubindi bihugu bakomeje kwibasirwa na DMI ya Kagame imaze kwicamo benshi abazwi cyane akaba ari nka Seth Sendashonga, Col Theoneste Lizinde, Emile Gafirita, Captain Jean Chrysostome Ntirugiribambe, Col Karegeya, Pasteur Musabe, Juvenal Uwilingiyimana n’abandi benshi umuntu atarondora ngo arangize. Ubu hakaba hari hatahiwe umunyamakuru Ndorimana Semana alias Kanuma Christophe wagiye nawe ku rutonde rw’abanyarwanda bamaze guhitanwa na DMI ya Kagame.

Icyo twabwira Kagame n’agatsiko ke nuko kwica bitazigera bihagarika impinduka abanyarwanda n’izindi mpirimbanyi nka Kanuma Christophe twifuza kandi turwanira. Kagame aribeshya cyane kwibwira ko kwica abatavuga rumwe nawe cyangwa abamunenze ntabwo bizakemura ibibazo afite kandi ntabwo azahora yica. Gusa kuba amaze gushyingira umukobwa we Ange ndetse ejo akaba ashobora kubona umwuzukuru yagobye kushyira ubwenge ku gihe maze akibuka aho azabasiga umunsi nawe yasanze abo ahora akura kuri iyi isi igihe kitageze.

Tukaba twarangiza dusaba imana kwakira mu bayo umunyamakuru Ndorimana Semana alias Kanuma Christophe kandi dusaba izindi mpirimbanyi ziri guharanira impinduka mu Rwanda kudacika intenge kuko urugamba rukomeje nta kabuza nidushyira hamwe ibyo duharanira tuzabigeraho.

 

Exit mobile version