Rugali.com

Amakuru ashyushye yo mu karere

Inkuru ibaye impamo! Nyungwe sinyabagerwa!

Nimuhorane Imana! Ejo hashize Abafaransa bati “ubusitani bwa Nyungwe n’inkengero zabwo mubugendere kure”, bati “umuhanda National 6 muwuzibukire mwaba muva cyangwa mujya i Nyamagabe”.

Ese ye, ko ubusitani bwa Nyungwe bufite ubuso bw’ibirometero-kare 1.019 (igihumbi na cumi n’icyenda) ubwo wongeyeho “inkengero” zabwo noneho iyo “zone grise” cyangwa “no-man’s-land” yaba ingana iki mu Rwanda rurinzwe kandi rutekanye rwa Kagame? Iyo no-man’s land se uyikase ku ubuso rusange bw’iguhugu (26.638 km2) harasigara iki?

Ubu busitani bw’Intwarane za rubanda se, sicyo kirezi Kagame yari yambaye mu ijosi dore ko yahakoreshereje na filimi (The Royal Tour) we ubwe arimo nk’umukinnyi mukuru aribyo we ubwe akajya no kuyimurika i Texas hambere aha ?

Ubu Bufaransa butamaje Kagame se, sibwo ejobundi Erevan mu nama ya Francofoutue bwashimagizaga modèle y’amajyambere n’umutekano bya Kagame-FPR ?! Erega bakundarwanda igihe cyageze cyo kurubohora. Ayo macumu bahungu mwe !

Innocent Biruka, 22/04/2019