Inzara n’ubukene ku baturiye umupaka wa Gatuna bigiye gutuma abacuruzi bimuka. Abaturage baturiye mupaka wa Gatuna uhuza u Rwanda na Uganda barataka inzara naho abacuruzi bo bafite gahunda yo kwimuka kubera batakibona abakiriya, na bimwe mu bicuruzwa bakuraga Uganda, bityo kubona amafaranga yo kwishyura ubukode bw’inzu bakoreramo no kubona abatunga ari ingorabahizi.
Kuwa 18 Mata 2019 Ikinyamakuru Umusingi cyagiye kureba imibereho y’abaturage baturiye umupaka wa Gatuna nyuma yaho Abanyarwanda batakemererwa kwambuka uwo mupaka bajya muri Uganda.
Ikinyamakuru Umusingi cyashatse kumenya uko abaturage babayeho ndetse n’ubucuruzi uko bwifashe ndetse no kunzira zitemewe ziri hafi y’umupaka uko byifashe niba hari ibicuruzwa bihambukira biva hakurya muri Uganda cyangwa hari Abanyarwanda bahambukira.
Twaganiriye n’abacuruzi batandukanye abafite amaduka ,abafite utubari n’abacuruza mu isoko riri mu mudugudu wa Gatanu ,Akagali ka Rwankonjo ,Umurenge wa Cyumba maze batubwira ko ubuzima bwarushijeho gukomera aho bafungiye umupaka kuko bamwe ibicuruzwa by’ibanze babiranguraga hakurya y’umupaka, ubu rero ibyo bari bafite bikaba byararangiye, n’ubusigaranye akabihenda cyane.
Umwe mu bacuruzi ufite iduka rifatanye n’akabari utarashatse ko amazina ye atangazwa kubera impamvu z’umutekano we , we ngo n’ibyo yacuruzaga bikorerwa mu Rwanda ntibikigurwa, kuko abaguzi bakuraga amafaranga mu turimo duto twambukiranyaga imipaka, none ubu imifuka yabo irimo ubusa.yagize ati “Ibintu byarakomeye ubu sinakongera kurangura kuko kurangura ibicuruzwa ukirirwa ubireba gusa bimaze iki?.Ubundi ni njye waranguzaga imigati hano za golirosi n’ibindi byinshi ariko kubera abantu bigendeye batagifite akazi ino aha nta bakiriya tukibona ahubwo ubu ndimo gushaka kwimukira I Musanze bambwiye ko ho uko biri kuko na mugenzi wanjye we yamaze kwimuka nanjye ukwezi gutaha ndimuka”.
Twaganiriye n’abacuruza ibiribwa harimo ibijumba n’imyumbati mu isiko ryo mu Mudugudu wa Gatuna bose bavuga ko ubuzima bwarushijeho gukomera nyuma yo kubuza ibicuruzwa kwinjizwa mu Rwanda kuko nk’ibijumba bavuga ko biva mu Rukomo nahandi kure bigatuma bihenda.
Panya inyurwamo n’abantu bajya Uganda bihishe cyangwa hanyuzwa za magendu
Bavuga ko ubundi Uganda havagayo ibijumba byiza umufungo ugura hagati y’amafaranga 80 ni 100 ariko ubu bacuruza utujumba duto kandi duhenze aho umufungo w’utujumba duto ugura amafaranga 100.
Abayobozi bo siko babibona, ngo bamenyere iby’iwacu:
Tubajije ubuyobozi icyo buteganya gukora ku kibazo cy’abaturage bataka inzara ndetse n’abacuruzi bavuga ko bagiye kwimukira mu tundi turere icyo bateganya gukora maze umuyobozi w’Akagali witwa Lorance avuga ko abaturage nta kibazo bafite ahubwo bakwiye kumenyera iby’iwabo.
Lorance yagize ati “N’ubusanzwe mu kwezi kwa kane n’ukwagatu haba hari ubukene kandi ntiwahaza ibyifuzo by’abaturage bose kandi wenda mubo mwavuganye harimo ababa baraturutse kure kuko hano ni mu ihuriro rihuza abantu baturutse impande zose kandi ikindi Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu aherutse kuza inaha avugana n’abaturage urumva ko nta kibazo gihari ”.
Ku kibazo cy’inzira zitemewe bakunda kwita Panya twashatse kumenya niba hari abazicamo bajya mu gihugu cya Uganda cyangwa niba hari ibicuruzwa bya magendu bihanyuzwa tuhageze tuhasanga inyeragutabara ziharinda tuvugana n’umuyobozi wazo yanga kutwibwira amazina ye ariko atubwira uburyo inzira za panya zikoreshwa.
N’ubwo umuyobozi w’Inyeragutabara yanze kutwibwira ariko yavuze ko umutekano waho urinzwe neza n’ubwo atari 100% ati hari igihe umuntu aza ashaka kwambuka batangira kumubaza iyo ajya akiruka agasimbuka amazi akagwa hakurya y’amazi kandi ni muri Uganda akaba aragiye.
Yavuze ko ibicuruzwa byo babifata byinshi birimo amavuta yo guteka na za Uganda waragi n’akawunga n’ibindi byinshi.
Yavuze ko iyo bifashwe bajyanwa ku kagali hanyuma bikahavanwa bijyanwa Magerwa ariko avuga ko abantu abenshi banyura muri panya iri hagati yahahuza u Rwanda na Uganda kuko ho hadafite abaharinda.
Uyu muyobozi w’Inkeragutabara twamubajije impamvu yanze kutwibwira maze ati “Abanyamakuru turabatinya kuko nshobora kukubwira ibyo ushaka byose ariko nakwibeshya ijambo rimwe rikankoraho ubwo rero amakuru ndayaguhaye nta kindi kandi nakubwiye ko umuntu ajya kumanuka kugera ku cyambu tuba twamubonye kare kandi inyeragutabara ziba zirimo aho hose ntiwapfa kuzimenya”.
Inyubako nshya za Gatuna
Amwe mu maduka y’abacuruzi i Gatuna
Isoko rya Gatuna
Ku mupaka wa Gatuna hagati ya Uganda n’uRwanda
Igishanga gitandukanya u Rwanda na Uganda aho Inkeragutabara zicunga hari n’inzira ya Panya
Source umusingi.net