Site icon Rugali – Amakuru

Inkunga yanyu irakenewe kuri film yitwa « Man of the year » igamije kwereka isi ubugome bwa Kagame na FPR

By Mbonyumutwa Ruhumuza

 Ubutumwa bwihutirwa kandi bw’ingenzi ku munyarwanda WESE, aho ari HOSE, yaba ucecetse, yaba uvuga, wifuza ko ukuri ku byabereye mu Rwanda n’ibikihabera kwajya ahagaragara gutyo tukagira ikizere cy’ejo hazaza heza ku gihugu cyacu :
Nk’uko mwabibonye ejo bundi hatangajwe film yo mu rwego rwa dokumenteri yitwa « Man of the year » igamije kwereka isi, mu buryo budasubirwaho, akarengane kabaye kandi kakibera mu Rwanda.
Ejo bundi abanyarwanda batandukanye baganiriye na Benedict Moran , umunyamakuru w’umunyakanada , akaba ari mu bari kuyitegura, atubwira ko kimwe mu byamuteye kumara imyaka myinshi y’ubuzima bwe akora iyi dokumenteri k’u Rwanda ari uko, kimwe no mu bindi bihugu biyobowe n’abanyagitugu , mu Rwanda abaturage barenganywa ariko mu Rwanda icyamutangaje yabonye kirenze ni uko « uzize akarengane ategekwa kugaceceka ndetse akanategekwa gusingiza uwamurenganyije ».
Mu byo twaganiriye yagereranyije u Rwanda na Korea ya ruguru, avuga ko itandukaniro hagati y’ibyo bihugu bibiri ari uko isi yose izi ibibera muri Koreya ya Ruguru mu gihe kubera propagande hakiri benshi bibwira ko u Rwanda ari cya gihugu baririmba ngo gitemba amata n’ubuki.
Yongeyeho ko kuba benshi batazi akarengane kabera mu Rwanda ari byo bituma abafite ingufu zo kubyamagana batabyamagana, ndetse kenshi bakanabishyigikira batabizi.
Yarangije atubwira ko icyo ateze kuri iyo dokumenteri ari ugukangurira isi yose, by’umwihariko abavuga rikijyana ku rwego mpuzamahanga, abereka uko ibintu bimeze mu Rwanda, kugirango ibintu bishobore guhinduka abanyarwanda bagasubirana uburenganzira n’agaciro kabo, kandi koko dukurikije ibyo twabonye kuri iyo dokumenteri, turatekereza ko ifite ubwo bushobozi bwo kwereka isi, mu buryo budasanzwe kandi butigeze bukorwa kugeza ubu, ibibazo byo mu gihugu cyacu.
Dokumenteri iracyakorwa ntirasohoka, kandi abanyamakuru bari kuyitegura (Benedict Moran na Anjan Sundaram) biyambaje rubanda kugirango babone amafaranga yo kuyirangiza.
Nk’uko mwabibonye Lantos Foundation, iharanira kuzirikana abayahudi bishwe mu itsembabwoko ikanashyigikira imishinga iharanira uburenganzira bwa muntu, ishyihigikiye iyi dokumenteri. Itangazo ryayo mwaribona aha .
https://www.lantosfoundation.org/…/lantos-foundation
Ariko haracyakenewe inkunga nyinshi kugirango iyo dokumenteri isohoke. Joseph Harelimana acyakenewe amafaranga ageze ku madolari y’amanyamerika 150 000.
150 000 dushobora kwibwira ko ari menshi ariko buri mu nyarwanda wese wifuza ko ukuri kwajya ahagaraga agize icyo yigomwa twayabona ndetse tukayarenza.
Twibuke ko ataruta ubuzima bw’abitanze n’abakitanga barwanirira ukuri.
Muri abo harimo:
1. Kizito Mihigo wishwe agerageza gukangurira abanyarwanda n’isi kuri ibyo bibazo, akaba yarasize atubwiye muri iyo dokumenteri ko « ubutumwa yari afite , bufite Agaciro karuta ak’intumwa ».
2. Aimable Karasira, ubu wari ukeneye ko umuryango nyarwanda wamusaba imbabazi ndetse ukamuhoza, ahubwo akaba afunzwe kubera kugerageza gukangurira abanyarwanda n’isi iby’uko kuri kwahishwe.
3. Abanyarwanda bose , abakuru n’abato bicwa, baburirwa irengero, cyangwa bafungwa kubera kugerageza gushyira ku karubanda ibibazo by’igihugu cyacu.
Amadolari 150 000, ni abanyarwanda 5000 batanga amadori 30 buri wese, cyangwa 2500 batanga 60, cyangwa igihumbi batanga 150.
Murumva ko byagerwaho.
Ariko birasaba ko buri munyarwanda wese wifuza ko ukuri kujya ahagaragara yumva ko uyu mushinga umureba, akagira icyo yigomwa ndetse akanegera inshuti, abavandimwe , abo bakorana, n’abandi ashobora kwiyambaza abashishikariza gushyigikira iyi dokumenteri.
Inkunga mwayinyuza kuri PayPal y’ikigo gikora iyo film : paypal.me/blindrivermedia mukandika ubutumwa: « man of the year ».
Mushobora no guca kuri website ya « Gotham », umuryango utegamiye kuri leta wakira imfashanyo zigenewe gukora film ukanacunga uburyo ayo mafaranga akoreshwa.
https://fiscal.thegotham.org/projec…/1075/Man-of-the-Year/
Inkunga yose muzatanga izakoreshwa mu gukora no gusakaza iyi film.
Hari benshi bagaragaje impungenge z’uko amazina yabo yazatangazwa. Abo turabahumurije, nta zina ry’umuterankunga ritangazwa. Ayo mazina amenywa gusa n’abakora iyo film.
Ariko niba utifuza gusiga ikirari na kimwe kubera impungenge zumvikana zo guhohoterwa n’ubuyobozi bw’u Rwanda, ushobora kwegera umuntu wizeye , ukamugezaho inkunga yawe, hanyuma akayigeza kubakora iyo firime kandi akanaguha ibimenyetso ko yayagejejeyo.
Kanda hano urebe insanganyamatsiko yiyo firime igamije kuvugira abanyarwanda barenganye kandi bakirenganywa.
Exit mobile version