Site icon Rugali – Amakuru

Inkotanyi zataye umutwe ngo Victoire Ingabire ari gusiga iwe umutuku n’icyatsi kandi nazo aya mabara ziyakunda kubi!

Victoire Ingabire iwe hagiye kuba ikicaro k’ishyaka?! Ari kuhasiga umutuku n’icyatsi. Ku rugo rwa Victoire Ingabire, uherutse kurekurwa ku mbabazi za Perezida wa Repubulika, hari gusigwa amabara y’icyatsi kibisi n’umutuku, amabara asanzwe mu biranga ishyaka rya FDU-Inkingi abereye umuyobozi. Abatuye aha hafi baribaza niba aha iwe ari ho agiye gushyira ikicaro k’iri shyaka, ishyaka ritari mu yemerewe gukorera mu Rwanda.

Atuye mu kagari ka Rukiri ya mbere mu murenge wa Remera, uyu munsi kare abakozi bahawe ikiraka batangiye gusiga urugi rwo kw’irembo ndetse n’igisenge amarangi y’icyatsi kibisi n’umutuku.

Ni ibisanzwe ko abantu basiga amabara bashaka inzu zabo, amabara ari gusigwa kwa Victoire Ingabire yo ni asanzwe aranga ishyaka rye rya Politiki.

Ingabire Victoire mu 2013 yari yarakatiwe n’Urukiko rw’Ikirenga gufungwa imyaka 15 ahamwe n’ibyaha birimo kugambanira igihugu agamije kukibuza umudendezo, kurema umutwe w’abagizi ba nabi no gupfobya jenoside.

Nyuma yo kurekurwa ku mbabazi, Victoire Ingabire yabwiye BBC ko gereza ari ishuri yagombaga kunyuramo nk’umunyapolitiki kugirango ashobore kugera ku ntego ze na FDU-Inkingi.

Ubu abaturanyi be nibyo bari kwibaza niba aha iwe hagiye kuba ikicaro cy’ishyaka FDU-Inkingi kuko bari kuhasiga icyatsi n’umutuku.

Imyenda y’aya mabara kandi niyo Victoire Ingabire yasohotse muri gereza yambaye tariki 19 Nzeri arekurwa nyuma yo gusaba imbabazi za Perezida wa Repubulika.

Amabati bari kuyasiga icyatsi

Urugi bamaze kurusiga icyatsi n’umutuku

Aya ni amabara y’ishyaka FDU-Inkingi ritanditse mu yemerewe gukorera mu Rwanda

Ingabire umunsi arekurwa ahawe imbabazi yari yambaye imyenda y’aya mabara

Iwe ari kuhaasiga amabara y’umutuku n’icyatsi

Photos©Yvan SIMBI/Umuseke

UMUSEKE.RW

Exit mobile version