Mw’isoko ry’ahitwa mu Gahoromani mu mugi wa Kabuga, mu karere ka Gasabo mu Rwanda, ububiko bw’imyumbati n’ubw’imashini zifashishwaga mu kuyisya bwibasiwe n’inkongi y’umuriro. Hari mu rukerera rwo kuri uyu wa kabiri.
Icyo gice cy’isoko cyahiye kigakongoka cyegereye isoko rinini ryo mu Gahoromani. Cyari icy’umugabo wari uhafite inzu nini icururizwamo imyumbati ivamo ubugari. Harimo n’imashini zifashishwa mu gutunganya amafu anyuranye n’abapangayi benshi bakoreragamo.
Nyiri iyo nzu Habarugira Alexis bakunda kwita Murokore waganiriye n’Ijwi ry’Amerika, yavuze ko kugeza ubu, ataramenya icyateye iyo nkongi y’umuriro. Yemeza ariko ko we na bagenzi be bahombye ibintu bifite agaciro karengeje miliyoni 500.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa masaka Nsengiyumva Vincent nawe wari uri ahabereye iyi mpanuka, aganira n’Ijwi ry’Amerika yateye mu rya Habarugira, avuka ko batari bamenya icyateye iyi nkongi y’umuriro. Cyakora harakekwa umuriro w’amashanyarazi.
Inkuru y’umunyamakuru w’Ijwi ry’Amerika Assumpta Kaboyi
https://youtu.be/VTp5xdLeUx0