Banyarwanda mwakandamijwe, umwicanyi Pascal Kanayndekwe ubu nawe ari mu maboko ya Kagame-Gereza. Banyarwanda mwakandamijwe mukagirwa infungwa, ku taliki ya 28 z’ukwezi kwa munani 2018, namditse mbamenyesha ko umwicanyi Pascal Kanyandekwe afunzwe. Nkuko bisanzwe bamwe bashidikanye kuri iyi nkuru.
Kuva ku wa gatanu w’icyumweru gishije, uwo mwicanyi kabuhariwe ubu afungiwe muri gereza za Kagame – Gereza ya Nyarugenge. Mpora mvuga ko nta narimwe njya nitambika igihe cyose umutware ahana imbwa ye cyangwa imbwa ze.
Nemera cyane ubuhanga n’ubutwari bw’umwicanyi Paul Kagame akoresha mu guhemba abicanyi be. Ingororano Kagame aha abicanyi be n’iz’abanyabyaha bo ku rwego rwo hejuru . Mu kwezi gushize, uburakari bw’umunyagitugu Kagame yabumariye kuri uwo mwicanyi kabuhariwe, umutasi ariwe Pascal Kanyandekwe.
Akiri umunyamabanga wa mbere muri Ambassade y’u Rwanda muri Afurika yepfo Pascal Kanyandekwe yaranzwe n’iterabwoba n’ubwicanyi kugeza aho guverinoma y’Afurika y’epfo ifata ikemezo cyo kumwirukana ku butaka bwayo mu mwaka wa 2015 imaze kumwaka ubudahangarwa yahabwaga n’umwanya yarafite. ubuyobozi bw’Afurika y’epfo bwari bumaze kubona amakuru ahagije atunga agatoki Pascal Kanyandekwe ko ariwe wari ku mutwe w’abashakaga kwica Gen Kayumba Nyamswa kandi ko yagize uruhare rukomeye mu kwicwa kwa Col Patrick Karegeya.
Nyuma yo kwica Col Patrick Karegeya, Umwicanyi DI Pascl Kanyandekwe yahembwe inzu nshya nziza mu buryo bwo kumushimira ko yishe Col Patrick Karegeya.
Nyuma yo kumwirukana muri Afurika Y’epfo, Pascal Kanyandekwe yagiye gukorana na Gen James Kabarebe. Nk’umuntu wari uzobereye muri ako kazi k’ubwicanyi, Pascal Kanyandekwe yagaragaye ahantu henshi yicaye hafi y’umwicanyi Paul Kagame. Twese turibuka uburyo yabyinanye n’umwicanyi Paul Kagame igihe bizihizaga insinzi y’ingirwa matora yo ku mwanya wa perezida aho Kagame yegukanye amajwi 99%.
None ubu uwo mwicanyi kabuhariwe bamuvanye aho yari afungiwe aho yaramaze ibyumweru abazwa na DMI kubyerekeranya n’inyerezwa ry’amafaranga ya Crystal venture maze ajyanwa muri gereza – kwiba Crystal venture n’inko gukora mu mufuka wa Paul Kagame umwiba kuko niwe nyiri Crystal Venture.
Amabisi n’imodoka zose zitwara abashyitsi baje mu nama mu Rwanda ni umutungo w’umwicanyi Paul Kagame ntabwo ari uwa Gen James Kabarebe nk’uko byakomeje guhihiswa. Guverinoma ikodesha izo modoka zigatwara abayobozi baje mu nama baba abavuye hanze cyangwa abo mu gihugu. Muri make Kagame niwe utegura inama/Kagame niwe ukodesha amabisi y’umucuruzi Kagame kugira ngo atware abantu. ubu bucuruzi bwo gutwara abantu baje mu nama bwagenzurwaga n’umwicanyi Pascal Kanyandekwe mw’izina ry’umwicanyi Paul Kagame. Ni muri ubu bucuruzi Pascal Kanyandekwe yananiwe gusobanura aho amafaranga yinjiye yagiye kandi umwicanyi Paul Kagame ashaka ko amafaranga ye agaruka.
Umwaka ushize umwicanyi Paul Kagame yabwiye abanyarwanda bakandamijwe bakagirwa n’infungwa ko agiye gukora Kigali indiri y’inama. Muri iki gikorwa umwicanyi Paul Kagame niwe wenyine uzagikuramo umusaruro kuko imodoka zitwara abaje mu nama ari ize gusa. Ku nama yabaye mu Rwanda umwicanyi, umucuruzi Paul Kagame azajya ajya kuri banki amwenyura.
Banyarwanda mwakandamijwe mukagirwa infungwa, umwicanyi ruharwa Pascal Kanyandekwe bamushyize ahamukwiye – gereza.
Yanditswe na Gakwerere Rpf