Site icon Rugali – Amakuru

Ingoro Ndangamurage y’ahazwi nko kwa Habyarimana yahinduwe iy’Ubugeni n’Ubuhanzi. Inyubako ya Kagame iri kuri Muhazi yo izahindurwamo icumbi ry’abakerarugendo igihe azaba atakiri ku butegetsi!!!!

Ingoro Ndangamurage y’ahazwi nko kwa Habyarimana yahinduwe iy’Ubugeni n’Ubuhanzi
Inyubako iherereye i Kanombe yari isanzwe ari Ingoro y’Abaperezida, yahinduwemo Ingoro y’Ubugeni n’Ubuhanzi izajya imurikirwamo ibikorwa bitandukanye, inafungurirwa abaturage kugira ngo irusheho gusurwa no kubyazwa umusaruro.

Iyi Rwanda Art Museum iri mu nyubako y’amateka, yacumbikiye abaperezida babiri bayoboye u Rwanda barimo Juvenal Habyarimana wahabaye kugeza mu 1994 na Perezida Pasiteri Bizimungu wahabaye guhera mu 1994 kugeza mu 2000 none yahinduwe meseum.

Kagame nawe yitegure ko igihe azavira ku butegetsi iriya nyubako ye iri kuri muhazi ntabwo yo izahindurwamo Museum ahubwo izaba icumbi ry’abakerarugendo kuko Muhazi iri muri bimwe byiza bitatse u Rwanda kandi ikaba isurwa cyane na ba mukerarugendo. Akebo ugereyemo mukeba n’iko nawe bakugereramo.

Ku nkombe za Muhazi hari ubusitani buteye amabengeza
Exit mobile version