Bamwe mu bagore bo mu Murenge wa Bugarama baravuga ko babangamiwe n’indaya zibatwara abagabo bagasigara bahangayikishwa no kurera abana babyaranye.
Aba bagore basobanura ko iyo abagabo babo basohotse mu nzu ngo bagera mu gasozi bakareshywa n’indaya cyangwa inshoreke iyo bagize uwo bafatisha ngo biba birangiye kuko bahita batangira kuzihahira bikarangira zibatwaye burundu abana babyaye bagasigara bicwa n’inzara.
Mukasafari Odette avuga ko amaze imyaka 6 atabyara kandi yarasezeranye n’umugabo kuko ngo yigira mu bandi bagore akamara igihe atamubona; ibintu afata kimwe no kuba atamugira ibi ngo bimugiraho ingaruka kuko yirirwa agorwa no gushakira umwana babyaranye ibimutunga wenyine
Ati” Hano mu Bugarama abagore dufite ikibazo cy’ingo nk’ubu maze imyaka 6 ntabyara nasezeranye n’umugabo ariko simubona birutwa no kutamugira ubu nanjye nsigaye numva najya gushaka inzu nkamera nka bariya batabafite kuko mbona ari bo babayeho neza kurenza babandi babafite.”
Ibi kandi ngo bigira ingaruka zikomeye mu Murenge wa Bugarama aho hagaragara abana benshi batagira ba se kubera abagabo bagenda babyara aho babonye hose.
Bamwe mu bakora umwuga w’uburaya na bo ntibatinya kuvuga ko batwara abagabo b’abandi kuko ngo na bo ngo baba bababajwe no kutagira ababahahira ngo iyo bagize Imana hakagira ubayoberaho bamufata neza ku buryo bamwibagiza kuzasubira mu rugo rwe.
Nyirambabazi Salama avuga ko nta mugabo agira iyo agize amahirwe agafatisha uwo hanze yamukorera ibidasazwe gusubira ku mugore we bikamugora.
Ati” Umugabo ni uwa bose hano kuko iyo umugabo asohotse ntabwo aba akiri uwawe iyo akugarukiye ni bwo aba ari uwawe hariya hanze hari abandi baba bamukeneye na njye mba munyotewe iyo mubonye ndamwakira nkamukorera ibishoboka kugira ngo ansigire ayo kurya.”
Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Nsigaye Emmanuel avuga ko ikibazo cy’abakobwa basenya ingo z’abandi bari kugikoraho ubukangurambaga ngo babungabunge ubusugire bw’imiryango.
Ati” Ikibazo cy’abakobwa batwara abagabo b’abandi ni ugukomeza tukagikoraho ubukangurambaga mu rwego rwo kubugabunga ubusugire bw’umuryango kuko urumva buba bwasenyutse iyo hagize abandi babwinjiramo.”
Kigalitoday.com