Site icon Rugali – Amakuru

INGARUKA ZO GUFUNGA IMIPAKA Y’U RWANDA NA UGANDA ZATANGIYE KUGERA KU BATURAGE.

Nyarukiye mu isoko hano i Nyanza nshaka kugura urupapuro rw’isuku rwitwa SUPA. Aho nabazaga hose izo mpapuro ntazo bari bafite. Aho nazibonye ni umucuruzi 1 wari uzisigaranye. Mu gihe zari zisanzwe zigura 200 Frw ubu uwo wari uzisigaranye yazimpereye imwe kuri 250 Frw.

Ngeze mu rugo nganira n’umuturanyi ambwira ko ifu y’ibigori bita kawunga ubusanzwe yayiguraga 9,000 Frw ariko ubu muri kino cyumweru ngo yayiguze 16,000 Frw (ni ukuvuga hafi inshuro 2 ayo umufuka wari usanzwe ugura). Ibyo ni ibyo njyewe mbashije kumenya. Buriya ibyo ntazi ni byo byinshi.

Harya wa muryango wa EAC umaze iki? Simperuka warabereyeho kugirango imihahirane n’imigenderanire hagati y’ibihugu biwugize yorohe? Burya baba bacengana. Binyubukije ibyanditswe n’umuhanuzi Daniel avuga ati bazajya bicara ku meza amwe bajya inama (ndetse banafate imyanzuro), ariko bazaba baryaryana.

Gusa abakurambere bacu baciye umugani baravuga bati “indyarya ihimwa n’indyamirizi!”

Vugirabandi Vugirabose

Exit mobile version