Ibiciro byiyongereyeho 5.5 % ku masoko yo mu Rwanda
Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare, NISR, cyatangaje ko ibiciro byo ku masoko yo mu Rwanda byiyongereyeho 5.5% muri kwezi gushize kwa Kamena, mu gihe muri Gicurasi byari byiyongereyeho 4.6%.
Bimwe mu byatumye ibiciro bizamukaho 5.5% mu kwezi kwa Kamena, ni ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byazamutseho 9.4%, ibiciro by’inzu, amazi, amashanyarazi, gazi n’ibindi bicanwa byazamutseho 2.9% n’ibiciro by’ibijyanye n’ubwikorezi byazamutseho 7.0%.’
Iyo ugereranyijwe Kamena 2016 na Kamena 2015, usanga ibiciro by’ibintu bitarimo ibiribwa n’ibikomoka ku ngufu byarazamutseho 4.2%. Wagereranya Kamena 2016 na Gicurasi 2016, ibiciro byazamutseho 0.9%.
- Ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byazamutseho 9.4%
Iri zamuka ryatewe n’ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byazamutseho 1.9%, ibiciro by’itumanaho byazamutseho 6.4% n’ibiciro by’ibijyanye n’ubwikorezi byazamutseho 0.6%.
Ibiciro mu byaro byazamutseho 6.7%
Ibiciro mu byaro mu kwezi gushize byiyongereyeho 6.7% ugereranyije na Kamena 2015. Ni mu gihe ihinduka ry’ibiciro mu byaro muri Gicurasi 2016 ryari ku kigereranyo cya 4.3%.
NISR isobanura ko iri zamuka ryo mu cyaro ryatewe n’ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byazamutseho 10.7%, ibiciro by’inzu, amazi, amashanyarazi, gazi n’ibindi bicanwa byazamutseho 2.0% n’ibiciro by’ibinyobwa bisembuye n’itabi byazamutseho 6.9%.
Hagereranyijwe Kamena 2016 na Gicurasi 2016, ibiciro byazamutseho 1.1%. Iri zamuka ahanini ryatewe n’izamuka ry’ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byazamutseho 2.2%.
Ibiciro bikomatanyirijwe hamwe
Ibiciro bikomatanyirijwe hamwe (mu mijyi no mu byaro), mu kwezi gushize kwa Kamena 2016 ibiciro mu Rwanda byiyongereyeho 6.3% ugereranyije na Kamena 2015 naho muri Gicurasi 2016 byari byiyongereyeho 4.4%.
Bimwe mu byatumye ibiciro byiyongeraho 6.3% mu kwezi kwa Kamena 2016, ni ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byazamutseho 10.4%, ibiciro by’inzu, amazi, amashanyarazi, gazi n’ibindi bicanwa byazamutseho 2.4% n’ibiciro by’ibijyanye n’ubwikorezi byazamutseho 5.0%.
Iyo ugereranyije ukwezi kwa Kamena 2016 n’ukwezi kwa Gicurasi 2016, ibiciro byazamutseho 1.0%. Iri zamuka ahanini ryatewe n’izamuka ry’ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byazamutseho 2.1%.
Imvaho Nshya