Uburasirazuba: Ikibazo cy’abantu batema inka gihangayikishije ubuyobozi. Ubuyobozi bw’Intara y’Uburasirazuba burasaba abayobozi b’inzego z’ibanze n’abaturage ubufatanye mu kurwanya ubugome busigaye bukorwa bwo gutema inka zatanzwe muri gahunda ya Girinka n’ urugomo rwo gutema imyaka iri mu mirima y’abaturage; bikorwa hirya no hino mu turere tw’iyi ntara.
Umuyobozi w’Intara y’Uburasirazuba, Kazaire Judith avuga ko muri iyi minsi hadutse ikintu cy’urugomo aho bagenda bakira amaraporo y’uko inka zihabwa abaturage muri gahunda ya Girinka zitemwa, zigakomereswa, ahandi zikicwa.
Agaragaza ko iki kintu gihangayikishijwe kandi kidakwiye, ku buryo ahamagarira abayobozi n’abaturage ubufatanye mu gukumira ubu bugizi bwa nabi no guta muri yombi ababukora.
Ati “Tumaze iminsi tubona amaraporo y’aho abantu batema inka za Girinka. Hari abaziba, abazigurisha, ariko hari abazitema; ahandi bakazitera ibisongo cyangwa bakazihemukira mu bundi buryo, inka zigapfa, ibyo ntabwo bikwiye.”
- Guverineri w’Intara y’Uburasirazuba Kazaire Judith (Manishimwe N)
Guverineri Kazaire avuga ko Girinka Munyarwanda ari gahunda nziza igamije gufasha abaturage kuva mu bukene, bakorora, bakanywa amata, bakabona ifumbire, bagatera imbere kandi bakagira ubuzima bwiza.
Avuga ko inka zihabwa abaturage zifashwe neza umubare w’ abaturage babarizwa mu cyiciro cy’ubukene wagabanyuka ku buryo bugaragara, kuko ubuhamya bw’abantu zahinduriye ubuzima bubyerekana.
Kurwanya burundu ibibazo by’urugomo rukorerwa inka za Girinka ndetse no kwangiza imyaka y’abaturage; ni kimwe mu byo Guverineri Kazaire Judith yahayemo umukoro abayobozi b’inzego z’ibanze baherutse gutozwa, abasaba kutarebera no kudahishira abakora bene ibi bikorwa by’ubugome kuko bidindiza iterambere.
Ati “Abantu batema inka, abantu batema imyaka y’abaturage mu mirima, abayirandura, abajura… ibyo byose ntibikwiye kurangwa mu midugudu yacu. Ikindi nk’abayobozi kurebera izo nka zipfa, bazica, ntabwo ari ikintu gikwiye kuba kireberwa n’abayobozi.. mwigishe abaturage ikintu cy’ubumuntu.”
Uzabakiriho Innocent ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu kagari ka Gatarama, mu murenge wa Kigina, Akarere ka Kirehe avuga ko nk’ubuyobozi bagiye gufatanya n’abaturage gukumira ibikorwa bibi bikorworerwa mu tugari no mu midugudu, byadindiza iterambere
Yagize ati “Ni uruhare rwacu gukumira abangiriza gahunda z’iterambere ry’abaturage. Nk’abayobozi mu nzego z’ibanze dukwiye kujya tugenzura niba ayo matungo acunzwe neza, tugafatanyiriza hamwe gukumira abashobora kuyangiriza.”
Abayobozi b’inzego z’ibanze cyane cyane abo mu rwego rw’imidugudu ; bakubutse mu itorero ry’intore z’Imbonezamihigo babwiye Imvaho Nshya ko iri torero ryabakebuye ndetse rikabereka inshingano zabo, ku buryo bagaragaza ko bavanyemo ingamba zizabafasha kunoza ibyo batitagaho, bakumva ko bitabareba.
Ubuyobozi bw’intara y’Uburasirazuba butangaza ko ubu hari kwigwa ku uburyo ahazajya hakorerwa ibikorwa by’ubugome, urugomo n’ubujura abaturage batuye umudugudu byabereyemo; bazajya bishyura ibyabuze/ ibyangijwe; kugira ngo hubakwe umuco w’uko umuntu akwiye kuba ijisho rya mugenzi we .
Imvahonshya.rw