Bwa mbere mu nshuro 16 umuhango wo Kwita izina wabaye mu buryo bw’ikoranabuhanga kubera inzitizi zatewe n’icyorezo cya Coronavirus. Wamaze isaha imwe mu kiganiro cyari kiryoheye ijisho cyatambutse kuri Televiziyo y’u Rwanda.
Kuba rero Perezida Kagame yongeye kugaragara mu mashusho ntashobore kujya kwita amazina ingagi bamwe babikozemo urwenya aho bavugiye ingagi ko nazo zababajwe no kuba Kagame yazitereranye ndetse ko inyinshi nazo zitangiye kwemera ibyo Padiri Nahimana avuga ko Kagame yapfuye.