Site icon Rugali – Amakuru

Ingabo z’u Rwanda zishe abaturage ba Uganda 2 zibeshya ko ari Abanya-Uganda binjiye magendu mu Rwanda

Museveni na kagame

Polisi yarashe Abanya-Uganda babiri binjije magendu mu Rwanda bakagerageza kuyirwanya. Abapolisi b’u Rwanda ubwo bari ku burinzi ku mupaka ugabanya u Rwanda na Uganda mu murenge wa Tabagwe muri Nyagatare, barashe bica abagabo babiri bashatse kurwanya inzego z’umutekano ubwo bageragezaga kwinjira mu Rwanda banyuze mu nzira zitemewe, bigakekwa ko bafite magendu.

Ibi byabaye mu rukerera rwo mu ijoro ryakeye ahagana saa cyenda z’ijoro mu murenge wa Tabagwe.

Itangazo ryasohowe na Polisi y’u Rwanda, rivuga ko abapolisi bari bari ku burinzi babonye abantu bari kwinjira ku butaka bw’u Rwanda, bagerageje kubahagarika barabarwanya.

Itangazo rigira riti “Abapolisi bari bari gucunga umutekano babonye itsinda ry’abantu bakekwaho kuba abatwaye magendu bagerageza kwinjira mu Rwanda banyuze ahantu hatemewe ku mupaka ugabanya u Rwanda na Uganda.”

“Abo bantu bakoresheje urugomo barwanya abapolisi , mu kirwanaho (abapolisi) barasa babiri barapfa naho umwe aratoroka.”

Polisi ivuga ko abapfuye ari Job Ebindishanga w’imyaka 32 na Bosco Tuheirwe w’imyaka 35 bombi bafite ubwenegihugu bwa Uganda.

Iperereza ryahise ritangira kugira ngo hamenyekanye icyihishe inyuma y’icyo gikorwa.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera yasabye abaturage baturiye umupaka kujya bakoresha inzira zemewe n’amategeko kandi bakirinda urugomo.

Ati “ Polisi y’u Rwanda yamaganye ubwo bugizi bwa nabi bw’abatwara magendu , ikaba isaba abaturage cyane cyane abatuye hafi y’umupaka gukora ibikorwa by’ubucuruzi baciye mu nzira zemewe n’amategeko.”

Si ubwa mbere inzego z’umutekano zirasa abantu bakekwaho kwambukana magendu bashaka kuyinjiza mu Karere ka Nyagatare nyuma yo gushaka kuzirwanya, kuko no muri Gicurasi hari abandi babiri barimo Umunyarwanda n’Umugande barasiwe mu murenge wa Tabagwe bashaka kurwanya abashinzwe umutekano ubwo babahagarikaga batwaye magendu.

 

Umurenge wa Tabagwe ukora neza ku gihugu cya Uganda

 

Exit mobile version