Site icon Rugali – Amakuru

Ingabo z’u Rwanda ‘zigiye’ kurwana mu ntara ya Cabo Delgado ya Mozambique

Leta y’u Rwanda yatangaje ko ku busabe bwa leta ya Mozambique uyu munsi yohereza ingabo n’abapolisi bagera ku 1,000 mu ntara ya Cabo Delgado mu majyaruguru y’icyo gihugu.

Iyi ntara imaze igihe izahajwe n’ibikorwa by’iterabwoba n’umutekano mucye bikorwa n’umutwe w’inyeshyamba w’abahezanguni biyitirira idini ya Islam, uzwi muri ako gace nka al-Shababb.

Itangazo rya leta y’u Rwanda ryo ku wa kane rivuga ko ingabo n’abapolisi boherejeyo bazakorana bya hafi n’ingabo za Mozambique hamwe n’ingabo zizoherezwa n’umuryango wa SADC.

Rivuga kandi ko ingabo z’u Rwanda muri Mozambique zizakora “imirwano n’ibindi bikorwa byo kugarura umutekano” by’umuhate wo gusubizaho ubutegetsi bwa Mozambique.

Leta y’u Rwanda ivuga ko izi ngabo zigiyeyo hakurikijwe “amasezerano menshi” ibihugu byombi bifitanye yasinywe mu 2018.

Ibikorwa by’izo nyeshyamba muri Cabo Delgado bimaze guhitana abasivili babarirwa mu bihumbi n’abandi benshi bavuye mu byabo barahunga.

‘Ubucuti’ bumaze igihe


Perezida Nyusi wa Mozambique yagiriye uruzinduko mu Rwanda mu kwezi kwa kane

Mu kwezi kwa kane Perezida Filipe Nyusi wa Mozambique yari i Kigali “kugisha inama Kagame ku kibazo cya Cabo Delgado”, nk’uko ikinyamakuru Africa Intelligence cyabivuze.

Muri Mozambique haheruka kuburira Casssien Ntamuhanga, Umunyarwanda utavuga rumwe n’ubutegetsi mu Rwanda, wari wafashwe n’igipolisi cyaho byitezwe ko yoherezwa mu Rwanda.

Ibihugu byombi ariko nta masezerano yo kohererezanya abakekwaho ibyaha bifitanye nk’uko umunyamategeko wa Ntamuhanga yabibwiye BBC mu kwezi gushize.

Ntamuhanga washakishwaga n’ubucamanza kuko yacitse gereza mu Rwanda, irengero rye kugeza ubu ntirizwi. Abategetsi ba Mozambique bavuze ko hari gukorwa iperereza.

Abasesenguzi batandukanye bavuga ko ikibazo cya Ntamuhanga cyareberwa mu bucuti ubutegetsi bw’ibi bihugu bufitanye.

Nyuma ya Centrafrique, Mozambique ni igihugu cya kabiri muri Africa u Rwanda rwoherejemo ingabo mu buryo buzwi, kurwana ku butegetsi buriho hagendewe ku bwumvikane bwa za leta.

Exit mobile version