Site icon Rugali – Amakuru

Ingabo za RDF mu ihurizo rikomeye.

Amateka yisubiramo. Ubu ni ubwo turi mu 2019 dusa n’abasubiye mu 1990 aho ingabo za FAR zahuye n’ikibazo gikomeye cyo kumenya uwo ziyoboka.

Abatari bake, ari nabo barimo abakomeye bakomoka mu majaruguru. Amajaruguru niyo yarimo inkotanyi, nk’uko ibyanditswe na Ruzibiza (RIP) n’abandi zarimo kwica bikomeye. Ni ubwo ntari mpari ariko aho twigaga nashoboye kubona abantu bo mu Rukiga barira cyane igihe Ruhengeli yafatwaga kubera inkuru za benewabo ngo bari bishwe.

Iki kirabereka ko abakomoka muri kiriya gice kwitabira urugamba byari ngombwa ndetse cyane. Ikindi gikomeye ni ikigeragezo kuri bamwe kuba bakwishora mu bwicannyi. Hari imvugo ntemera ikoreshwa na FPR.

Babajijwe igituma abasirikare babo bishe abaturage ku misozi y’u Rwanda barasubizaga bati, byatewe n’uburakari. Bageraga Ku misozi y’iwabo bagasanga ababo barabishe bakarakara bakihora. Ibyo rwose simbihakana. Iyo reyagisiyo ndayemera. Ni ubwo nemera iyo reyagisiyo ariko icyo igisubizo ndagikemanga. Muti kuki?

Icyo bihishe ni uko ubu nta musirikare wo mu Rukiga cg n’undi wiciwe n’inkotanyi wagombye kuba afungiye kwica abatutsi. Abantu inkotanyi zishe Ku misozi zihora akenshi si uko uko babaga barishe na n’ubwo bakekwagaho kuba ibyitso kuko abacengezi bari bataraduka. Babishe kuko ari abahutu cg basa nabo cg abatutsi banze kwitandukanya nabo cg nta mwanya wabonetse wo kubatandukanya.

Umusirikare wo mu Rukiga cg uw’ahandi waba warishe umututsi icyo nkeka yaba yaramujije ni uko ari umututsi, ikitso cy’inyenzi inkotanyi ziri kubicira ababo. Ikibazo cyo gushyigikira inkotanyi no kuzikingira ikibaba twakomeje kugihakana, ariko igihe kirageze, nk uko Mama Adelina Mukangemanyi yabyemeye, natwe tugire ubutwari bwo kuvuga ngo twarazifashije, twazikingiye ikibaba….(complicité). Ikisubizo cya FPR mu by’ukuri,tugendeye kuri kamere muntu kirumvikana ariko mu by’ukuri kirafutamye. Kirashyigikira abishe abatutsi bahora ababo cg bahora umubyeyi nk’uko bivugwa.

Iyo mvugo kandi ihishe ikinyoma kuko abishe abantu ku misozi yose y’u Rwanda si abahaburiye ababo muri jenosidi gusa. Abatutsi baturutse hanze harimo n’ abanyamahanga barishe kdi n’ubu barica, kdi iyo iryo hame ryubahirizwa neza buri mututsi yari kwica ku misozi w’iwabo cg ahari hatuye benewabo basigaye mu Rwanda. Ese abanyamurenge ko bivugwa ko bari mu bishe, bagiraga benewabo mu Rwanda? Hari n’indi mvugo ngo yakoreshwaga igira iti muhagarike intambara cg abatutsi bapfe.

Dore aho abahutu n’abatutsi babera akaga. Iki kibazo kirakomeye ntimugikinishe. Bakwiriye kuvugutirwa umuti.
Ku rundi ruhande muri FAR harimo abasilikare bakomoko mu tundi duce no mu batutsi (bake). Sinakwemeza ko bari bafite ubushake bwinshi bwo kurwana kuko hari abatumvaga impamvu yo kurwana n’abavandimwe babo baharanira uburenganzira bwabo.

Ikindi gikomeye ni uko bivugwa ko batari bizewe kdi hari abari bafite imiryango yabo, abavandimwe, inshuti bari kwicwa bikaba ibyo bitari guhuzwa n’umurava ku rugamba. Numvise uwatotse urugamba abonye iwabo hashya.

Niboneye n’amaso yanjye kdi numva agasore kari kahahamutse kiruka kavuga ngo baratumaze sha (ingabo zari zasubiranyemo kubera ikigo cyari cyafashwe). Kandi koko icyo kigo nibuka ko harimo umusikare Mukuru nk’uko nabibwiwe n’ab’umuryango we wakundaga inkotanyi cyane. Nawe yatorotse urugamba ntawe Uzi urupfu rwe. Ibi byose mbizanye kugirango mbumvishe ukuntu FPR yatugoye cyane ikatwinjiza mu bihe bigoye tuzahora twicuza. n’ubwo byaje, abari mu majepfo n’uburengerazuba barabazwa bati (Niko nkeka) turi kumwe cg ntituri kumwe, uri inkotanyi cg uri umwanzi? Kdi FPR izi ko abantu bayanga urunuka.

Hari ubwo abantu bavuga bati ingabo za Habyalimana cg ingabo za Kagame.
Habyalimana yagiyeho ingabo z’u Rwanda ziriho kdi n’igihe intambara yatangiraga ingabo ntizarwaniye Habyalimana muri Rusange kuko hari izitari zishyigikiye imirwano ni nayo mpamvu yiyongera ku zindi byinshi zatumye batsindwa. Ikindi zihariye zari zigizwe z’abanyarwanda gusa (abahutu n’abatutsi bake cyane .Niko bivugwa)

Ku rundi ruhande ingabo za RDF cg za APR ziri mu ihurizo. Mvuze za APR kuko APR ari umutwe w’ingabo wa FPR kdi ziriya ngabo zumvira FPR n’umuyobozi wayo kuruta uko zimvira u Rwanda. Ikipe y’ingabo z’igihugu yitwa APR, izo ngabo rero ni APR kdi ni ukuboko ku iburyo kwa FPR. Ibigo by’ubucuruzi by’ingabo ntabwo bishamikiye kuri Minisiteri y’ubucuruzi n’inganda bishamikiye ku kigo cy’ubucuruzi cya FPR. Ziriya ngabo mu mikorere yazo sisuzugura inzego z’igihugu zose n’abaturage bacyo ziba mu bikorwa byo gusenyera abaturage no kubanyaga ibyabo mu nyungu za FPR n’ibigo by’ubucuruzi byayo, zishora mu bikorwa byo kwica abarenze umurongo utukura, zishoye mu bibazo by’abantu ku giti cyabo ( Kagame na Kaguta), zishora mu bibazo bya Munyangire na Munyumvishirize byimakajwe na FPR ingero sizo zibuze. Kiriya gisilikare kirimo abantu wagereranya n’abacanshuro, abo ninabo bateye ubwoba kuko bazarwana inkundura ariko bizabakoraho. Abo mu gitondo baba ari abanyarwanda nimugoroba bakaba bagiye kubohoza ibihugu byabo cg bita ibyabo niba ari abanyarwanda. bakundakandi bakemera Kagame kuruta abayoboye ibyo bihugu byabo kuko bizera ko umunsi azabicaza ku ntebe. Yarabashutse ntibigikunze, iyo nzira irafunzwe..

Harimo abiciwe imiryango n’inshuti hari n’abakijijwe n’ingoma n’ibindi.
Nahoze numva ibyo umuvugizi wa FLN yabasabye, nsoma n’ibyo umuntu umwe yanditse abakopeza . umutwe uragira uti: Ubusitani bw’abakinzi. Arababwira ko FLN igiye gusohoka ishyamba ikagera mu mashyamba yose y’u Rwanda n’ubushake bwinshi.
Iki ni igihe gikomeye kugirango ziriya ngabo ziri I Kigali zigaragaze ko ari APR cg ari RDF. Niba ari APR zirakorera Kagame ukuriye FPR yazishyizeho, niba ari RDF zirafatanya n’abandi gukuraho FPR. Ngiryo ihurizo murimo kdi rirakomeye. Nk’uko musanzwe mubigenza ubu mugiye kunekanekana, mwishakemo ibyitso nk’uko byagenze mu 1990. Ibyo muzakora byose ni hahandi gutsindwa kwa APR ni ihame ridakuka, inzira yose byacamo amaherezo y’urugendo ni mu mbere.

Ubushake bwanyu ku rugamba buzagwa nk’uko byagendegeye FAR.
Bariya bategerejwe nk’uko inkotanyi zari zitegereje ntacyo mwakora ngo mubaneshe.
Mu rubanza rwa Bagosora numvise ikintu gikomeye: umwe mu bategetsi ba USA ngo yaramuhamagaye aramubwira ati mugomba gutsindwa. Iyo abyumva neza ntituba twarashize, ariko na none umugambi wa FPR wo kwiharira ubutegetsi ntiwari kutworohera.

Ibyo aribyo byose byarangiye batsinzwe. Namwe niko bigiye kugenda muzatsindwa kdi uko muzaba mwaritwaye nibyo bizatanga ikerekezo cy’ubuzima bwanyu.
Nabo bihaye ubwenegihugu bwinshi bakaba bazwiho no kwica cyane aho bica na benewabo, urugero ni Mudende, Kiziba, Rwigara, Kayitare, …nimureba nabi muzabura byose n’ibyo mwarunze mu Rwanda bibe imitungo itagira beneyo. Sinzi niba iryo jambo rizakoreshwa (sinabihamya ariko sinanabihakana abanya politiki bagira ibyabo kdi ubwiru bw’ingoma bumenywa n’abayirimo)
Mu mico yanjye sinjya Nita umwene bihugu umwanzi, ibyo mbyita iby’abaswa, ntawanga igihugu cye ariko arashobora kugikorara nabi aziko ko agikorera neza ku mpamvu zinyuranye, harimo irari, ivangura, ubutamenya n’ibindi.

Sinemerara kandi imvugo abatavugarumwe na Leta kuko ikakaye kdi ijunditse amahane urugomo n’urwango. Mbita abatabona ibintu kimwe na Leta bityo Leta iba igomba kubatega amatwi bagahuriza ku gisubizo cyo hagati solution de compromis) Burya Habyalimana (RIP) ni ubwo tugaya tukamuvuga ibibi gusa ni akagabo: yafungiye urubuga rwa Politiki yemera Imishyirano.
Iyo byanze hitabazwa ingufu z’amasasu kandi Leta n’abayitije ingufu bakabihanirwa.

FPR yanze ibiganiro kugeza aho Kagame abagira inama yo guca iy’ishyamba. Bayubahirije Kandi n bavuze ko bashaka gufata amashyamba yose. Kagame yivugiye ko abakwimye Kabulimbi uca ishyamba kdi ukagera iyo ujya.
Byumvika neza ko nawe abizi ko abaciye mu ishyamba bari hafi kugera I Kigali.

We nabona umwanya azafata indege ,abazungu yashimishije bazamuhisha bamuhishire atungwe n’imitungo ye iri hanze. Namwe mutekereze uko bizagenda ku Banyu no ku byanyu no kuri mwebwe ubwanyu.
Muri ingabo za Kagame cg muri RDF?
FLN ni abavandimwe mwirinde kuduteza ikibazo twatejwe na APR na FAR. Mbisubiremo mwirinde kuduteza ibibazo bitari ngombwa kdi uzabirengaho bizamusame.
Mugire amahoro n’ihirwe kdi mugubwe neza mubanyu no mu byanyu cyane cyane igihe n’abaturage tuzaba tuguwe neza tutikanga ikibi.
Amahoro arambye abe ku Rwanda z’abanyarwanda.

Mpogazi Gitaminsi

Exit mobile version