Site icon Rugali – Amakuru

Ingabo za Kagame zateye mu Burundi ngo haguyemo benshi cyane abandi barakomeraka

Ingabo za Kagame zateye mu Burundi

Amakuru Rugali ikesha kimwe mu binyamakuru byo mu Burundi harimo ikitwa Burundi Forum gikoresheje amafoto nuko cyatangaje ko za ngabo za Kagame zateye ingabo z’u Burundi zari zifite ibirindiro muri Nyungwe nazo zahasize abasirikari benshi cyane.

Iki kinyamakuru kivuga ko ingabo za Kagame zateye iyi pozisiyo y’abasirikari b’abarundi bari ahantu hitaruye kure batewe n’ingabo za Kagame zabarushaga ubwinshi hafi inshuro 10, muri macye niba abarundi bari ijana Kagame yari yohereje abasirikari igihumbi kandi amakuru natwe tumaze kubona nuko aba basirikari ba Kagame bari bafite ibikoresho bihambaye bahawe n’abanyamerika harimo ibyo bita night vision googles, amadarubindi bambara ku maso atuma abasirikari babona niyo ari mw’ijoro kandi bakaba bari bambaye na twa twenda tudapfumurwa n’amasasu bita mu cyongereza bulletproof vests.

Iki kinyamakuru gikomeza kivuga ko nubwo aba ba GPs ba Kagame bari benshi kurusha abasirikari b’abarundi banafite ibikoresho bihambaye, aba basirikari b’abarundi berekanye ubutwari budasanzwe kuburyo ngo bashoboye kwica aba GPs benshi ba Kagame yari yohereje muri iki gitero shuma abandi benshi barahakomerekera. Namwe nimwirebere iyo photo yerekana ishyingurwa ryabo basirikari ba Kagame baguye i Burundi. Igihe kirageze ngo Kagame areke iri shotorana kandi n’abarundi batangire bitegure intambara izarangirira muri Village Urugwiro.

Exit mobile version