Site icon Rugali – Amakuru

Ingabire yavuga aka karengane ngo yanga Kagame -> Rubavu-Rugerero: Ibura ry’amazi ririmo gutuma hari abayabona rimwe mu kwezi

Abagaragarije TV/Radio1 iki kibazo ni abatuye mu mudugudu wa Rukingo mu kagari ka Rugerero umurenge wa Rugerero mu karere ka Rubavu bavuga ko bamaranye igihe kinini ivomo muri uyu mudugudu wabo gusa ngo iryo vomo bo baribona nk’umutako kuko inshuro riba rifite amazi zitarenga ebyiri mu kwezi, ibituma n’ubundi bakomeza kugorwa no kubona amazi yo gukoresha mu ngo zabo ku buryo ndetse ngo hari n’abo biviramo kujya kuvoma mu mugezi wa Sebeya.

Ubuyobozi bw’umurenge wa Rugerero aba baturage batuyemo buvuga ko ikibazo cy’amazi ari rusange muri aka karere ku buryo kugira ngo bamwe bayabone biba bisaba ko hari abandi baba bayafungiwe.

NKURUNZIZA Faustin uyobora uyu murenge akavuga ko inzira imwe rukumbi bitezeho igisubizo kuri iki kibazo ari isooko nshya irimo gutunganywa muri aka gace yitezweho kuzarandura burundu iki kibazo.

uyu muyobozi avuga ko iyo sooko nshya irimo gutunganywa izaba ifite ubushobozi bwo gutanga meterokibe ibihumbi 23.

Ni mu gihe ihari ubu ifite ubushobozi bwo gutanga meterokibe ibihumbi bitanu ku munsi nyamara inyigo zakozwe ngo zigaragaza ko haba hakenewe meterokibe ibihumbi 18 ku munsi, ku buryo ngo iyo sooko nshya irimo gutunganywa nimara kurangira iki kibazo kizahita kirangira.

Mu gihe ariko ubuyobozi bw’umurenge wa Rugerero buvuga ko ikibazo cy’ibura ry’amazi mu bice bitandukanye muri aka karere ka Rubavu gishingiye ku buryo bwo kuyasaranganya, abatuye uyu mudugudu wa Rukingo mu kagari ka Rugerero bibaza impamvu ari bo bayahabwa gake gashoboka mu gihe ngo ahandi usanga ashobora kubura inshuro zitarenze ebyiri cyangwa eshatu mu cyumweru nyamara bo bakayabona kabiri gusa cyangwa gatatu mu kwezi kose.

Exit mobile version