Site icon Rugali – Amakuru

Ingabire Victoire Umuhoza yashashe inzobe! Yakubitiye icyinyoma ahakubuye

Ingabire Victoire avuze amabanga ya se & Mama we bivugwa ko bakoze jenocide|| uruphu rwa Theo - Part 1

Nyuma yo kumara imyaka nimyaka, bamuharabika, bamusebya, bamubeshyera ndetse bakanagera naho bahimbira ibyaha ababyeyi be mu buryo bwo kugerageza kumutesha Agaciro, Victoire Ingabire Umuhoza yakubitiye icyinyoma ahakubuye.

Ku ncuro ya mbere, uhagarariye umuryango wa Dalfa umurinzi yasubije ibibazo kubyerecyeye ibyaha abahezanguni ba FPR bahora ba murega we n’ababyeyi be.

Uyu munyapolitike asobanura ko yabicecetse kenshi ariko uyu munsi akaba yifuje kugira icyo abivugaho nyuma yaho abana bamwe b’abacikacumu bamwegereye bamubaza niba ibyo bimuvugwaho bifite I shingiro.

Yitwaje impapuro z’inkiko, byose yabinyomoje, akomeza avuga ko anezezwa no kubona ko urubyiruko uyu munsi rutacyemera ibintu buhumyi ahubwo rukabaza niba Amakuru rusomye afite ishingiro, rugasesengura.

Arangiza asaba abo bantu bo ku mbuga nkoranyambaga bazikoresha muburyo bwo kubiba inzangano n’amacakubiri mu banyarwanda , kubihagarika kuko urubyiruko rufite ibindi bibazo.

Umwana urangije kaminuza « kujya guhora umuhingamwo ko Ingabire afite ingengabitekerezo, ntacyo bimaze kuko uwo mwana sicyo kibazo afite , sicyo kimuhangayikishije. Icyimuraje inshinga n’ukuvuga ati ejo hanjye haraba heza hate, ndakora icyi? »

Kanda hano wumve inkuru yose.

Exit mobile version