Hashize ukwezi gusaga, umunyapolitike utavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda burangajwe imbere na FPR-Inkotanyi, Mme Ingabire Umuhoza Victoire , arekuwe. Umukuru w’ishya FDU-Inkingi ritaremerwa n’amategeko akaba yarafunguwe ku bw’imbabazi zatanzwe na Perezida wa Repubulika mu bubasha ahabwa n’amategeko, zigahabwa abasaga 2000. Mu gushaka kumenya uko abayeho nyuma yo gufungurwa n’icyo ateganya mu bikorwa bye bya politike, kuwa kane tariki ya 25 Ukwakira, 2018, umunyamakuru wa itaranews.com yamusuye iwe mu rugo mukagari ka Rukiri ya mbere, umurenge wa Remera, akarere ka Gasabo.
Mu kugerayo, twasanze Ingabire ari muri gahunda z’urugo zisanzwe nk’abandi bose. Mu ingutiya (jupe) y’umweru irimo utubara tujya kuba umukara, agapira k’umukara katagira amaboko, isaha ku kuboko n’umusatsi muke udefirije, Ingabire yatwakiranye ubwuzu n’urugwiro. Ku maso arakomeye, afite morali, nta kigaragaza ko yaba yarahungabanyijwe na gereza. Ibiganiro birimo urwenya n’inseko izira imbereka ni byo bifata umwanya munini.
Uko abayeho n’icyo avuga ku ibura rya Boniface
Ku kirebana n’uko yakiriye ifungurwa rye, avuga ko yaryakiriye neza: Naryakiriye neza, Perezida wa Repubulika yakoresheje ububasha ahabwa n’Itegeko.
Ku kibazo cy’uko abayeho nyuma yo gufungurwa, avuga ko nta kibazo kihariye afite: Mbayeho nk’undi munyarwanda wese wifuriza icyiza igihugu cyacu, wifuriza buri munyarwanda wese ineza, wifuriza buri munyarwanda wese kuba mu gihugu cye mu bwisanzure busesuye no mu mahoro.
Ku bivugwa ko umurwanashyaka we wari umwungirije ku buyobozi bw’ishyaka, Twagirimana Boniface, yaba yaratorotse gereza ya Mpanga, Ingabire afite uko abibona: Ni ikibazo kuko umunsi bavuze ko yatorotse, nahise mpamagara umuyobozi wa gereza ya Nyanza ambwira ko yatorokanye na mugenzi we Aimable Murenzi. Namubwiye ko bigoye kumvikana uburyo yakwemera gutorokana n’umuntu bataziranye, bataranamarana igihe cyane, kandi ko umugore we yari yavuye kumusura agahita amubwira ko afite izo mpungenge zo kuba afunganywe n’umuntu bataziranye, kandi abantu bose bamubwira ko ari umuntu agomba kwitondera.
Icyo dusaba ubutegetsi, cyane inzego bireba (harimo n’urwego rw’amagereza), navuganye na bo, nabonye ari abantu bashyira mu gaciro kandi n’inzego bayoboye nkaba nizera ko zifite ubushobozi buhagije ku buryo nizera ko nk’uko umugore we yabibasabye bazadufasha kongera kumubona.
Icyo avuga ku myanzuro y’urukiko rwa Afurika
Ku kirebana n’amagambo ya Perezida Kagame asa nk’aca amarenga ko natitonda ashobora kongera gufungwa cyangwa kujya kuzerera mu mahanga, Ingabire avuga ko hari ibindi Perezida Kagame yavuze yahaye agaciro kuruta ayo magambo: Muri kamere yanjye ubundi, nkunda iteka kureba icyiza kiri mu muntu n’icyiza kiri mu byo avuga. Hari amagambo y’ingenzi nizera ko abanyarwanda bakagombye guha agaciro gakomeye, aho Perezida Kagame avuga ko biteguye kumva ibitekerezo by’abandi. Babishima, bakabyakira; babigaya, bakavuga n’impamvu babigaye.
Ayo magambo ya Perezida wa Repubulika akaba n’umukuru wa FPR, yongeye kundemamo icyizere nk’icyo nari nagize igihe yampaga imbabazi nkasohoka muri gereza. Kuko, ni amagambo agaragaza ko noneho FPR yemeye kumva ibitekerezo by’andi mashyaka arimo na FDU-Inkingi. Bikomeje gutyo, bigashyirwa koko mu bikorwa, cyaba ari icyerekezi cyiza igihugu cyacu kiri kuganamo. Kuko, ntidushobora kugira iterambere rirambye, ntidushobora kugira amahoro arambye, tudafite ubwisanzure mu gihugu cyacu, nta Demukarasi ihari.
Naho, ku kibazo cy’ibivugwa hanze aha ko FPR yaba yaramuhendahenze ngo imuhe umwanya ukomeye mu butegetsi kugira ngo ahagarike kuyirwanya, Ingabire arabihakana: Ibyo bintu ni ibinyoma rwose, nta bihari, ni impuha!
Ku kibazo cy’uko yaba yiteguye guceceka muri Politike kugira ngo atongera gufungwa, Umuyobozi wa FDU-Inkingi ahamya ko ari nta mpamvu abona yabimutera: Nta muyobozi mu Rwanda wari wambwira ngo nceceke, ntawurabimbwira ngo nceceke.
Ku birebana n’icyo avuga ku myanzuro y’Urukiko rwa Afurika ku kirego yari yarugejejeho arega Leta y’u Rwanda ko afungiye ubusa, ko arengana, asanga ntacyo ayinenga: Icyo nari nkeneye cya mbere, byari ugusobanura bimwe mu byo naregwaga ntagombaga kubiregwa. Ubwo rero, iyo umuntu ajuriye ni uko hari ibyo aba atishimiye mu rubanza bitagenze neza. Ntabwo icyo nari ngamije ari ugushaka kuvuga ngo “Ingabire yatsinze Leta y’u Rwanda”. Icyingenzi ni ibibazo nifuzaga ko bisobanuka byasobanuwe nabi, kandi byarumvikanye ku muntu wese wifuzaga kubyumva.
Icyo avuga ku bandi banyapolitike bafunze
Ku bivugwa n’ubutegetsi bw’u Rwanda ko yaba yarasabye imbabazi, Ingabire yirinze kugira icyo atangaza ngo kuko yabivuzeho kenshi kandi bigashaka gukurura ibibazo (ça crée des polémiques).
Ku kirebana n’icyo avuga ku bandi banyapolitike bafunze, avuga ko yifuza ko na bo barekurwa: Abandi banyapolitike bafunze, barimo n’abarwanashyaka ba FDU, nifuza ko bafungurwa kugira ngo baze dufatanye kubaka ishyaka. Ni cyo kimwe na Mushayidi na Dr Théoneste Niyitegeka; ubuyobozi bwagaragaje ko bushobora gutanga imbabazi, ni yo mpamvu dusaba ko na bo babafungura.
Mu kiganiro n’itaranews.com, Ingabire asoza atanga ubutumwa ku banyarwanda: Ubutumwa nifuza guha abanyarwanda aho bari hose, ari abari mu gihugu n’abari hanze yacyo, ni uko bumva ko u Rwanda ari igihugu cya buri munyarwanda; ko tugifiteho uburenganzira bumwe twese; ko buri wese afite inshingano zo gukora ikiruteza imbere; kandi ko twese dushyize hamwe nta cyiza kiri kuri iyi si tutagiramo uruhare.
Kabalisa Florent