1.Victoire Ingabire Umuhoza ati :″ FPR igomba kwemera inzira y’ibiganiro kuko niyo izabasha gukemura ibibazo biri m’u Rwanda.″
a.Ingabire Victoire aravugako mu Rwanda hari akarengane gakabije.
b.Ingabire ati :″ ibyiza byose by’igihugu byikubiwe n’agatsiko kabantu bakeya.″
c.Gervais Condo yashimangiye impamvu inzira y’ibiganiro ari yo yonyine yakemura ibibazo buri m’u Rwanda.″
2.Mu Rwanda uburetwa bwahawe agaciro aho umuntu akora igihe kirenga umwaka wose atarahebwa.
a.Abaturage bakoreye Societe ya FPR Inkotanyi “Inkeragutabara” bamaze igihe kirenga umwaka wose bakora ariko banze kubahemba.
b.Leta y’agatsiko yafashe abanyarwanda nk’abacakara bayo, aho bakoreshwa k’ubuntu badahebwa.
c.Abaturage barababaye cyane , bafite ibibazo bitagira ingano mu miryango yabo.
d.Abaturage barashimangira ko bafite ikibazo cyo kwishyura Mutuelle.
e.Ikibazo kirimo kuvugwa i Rurindo, Musanze na Gakenye.
3.Abaturage bo muri Rubavu bamaze iminsi bavuga ikibazo batewe na Leta y’agatsiko ibabangamira mu ubuhinzi bw’ibirayi.
a.Ikibazo cyo gukoresha abaturage ntibahembwe kigaragara mu bice hafi ya byose mu Rwanda.
b.Abaturage barashimangira ko bafite ikibazo cyo kwishyura Mutuelle.
c.Ikibazo kirimo kuvuga i Rurindo, Musanze na Gakenye
4.Umushinjacya mukuru Jean Bosco Mutangana yashimangiye ko arimo gutegura impapuro zo kohereza muri Africa y’epfo
a.Mutangana aravuga ko nta muntu ushobora kumushyiraho igitutu.
b.Mutangana ati :″ Ruswa igaragara mu buyobozi bukuru.″
c.Evode Uwizeyimana aragira Inama Gen Kayumba gukomeza ibikorwa bya Politike asobanura amabi y’u Rwanda.
5.Jeannette Kagame Nyiramongi ati :″Abagore bagiye bahura n’ imbogamizi zinyuranye zo kudahabwa agaciro n’uburenganzira bakwiye.”
a.Abagore birirwa basesekwamo udupira ku ngufu bafungirwa kubyara.
b.Madame wa Président wa Haïti yavuze ko bagomba gushyiraho Service zo korohereza urubyiruko mu kuboneza urubyaro.
c.Madame wa President wa Haïti yavuze ko hagomba kwimakazwa ibiganiro, kwigisha abantu bitandukanye n’ibikorerwa abakene m’u Rwanda.
d.Hagaragajwe ko abana bagomba kwigishwa ku myororokere n’uwatewe inda ntagirwe igicibwa