Site icon Rugali – Amakuru

Ingabire Victoire abona igihe kigeze kugirango ibitekerezo binyuranye by’abanyarwanda benshi bishyirwe hamwe mukubaka u Rwanda rwiza rubereye urubyiruko rw’ahejo hazaza

Abanyarwanda barambiwe ubutegetsi bw’abasilikare! (Madame Victoire Ingabire)

Kuri uyu wa gatatu taliki ya 03/10/2018 Madame Victoire Ingabire yagiranye ikiganiro n’umunyamakuru uzwi cyane witwa “Robin Philpot” uyobora ikiganiro kitwa “Le pied à Papineau” kuri radio CKVL-FM iri mu gihugu cya Canada. Kuva Kagame yavuga ijambo ryo gutera ubwoba Madame Victoire Ingabire , aho yavuze ko azongera ku mufunga niba akomeje kuva ko atamusabye imbabazi, bibaye ubwa mbere Madame Victoire Ingabire agira icyo atangaza mu itangazamakuru mpuzamahanga ndetse akagira nicyo avuga kuri iryo jambo!
Umunyamakuru Robin Philpot yatangiye ikiganiro asobanura uburyo Madame Victoire Ingabire yabaye umunyepolitiki w’ikirangirire muri Afurika kubera imyaka myinshi yamaze ari muri gereza azira ibitekerezo bye bya politiki. Umunyamakuru Philpot akaba yavuze ko Madame Victoire Ingabire yasohotse muri gereza gitwari nk’uko izinarye Victoire ribivuga kuko atateshutse ku murongo w’ibitekerezo bye!  Umunyamakuru Philpot yibukije Ingabire ko mbere yo kujya mu Rwanda yabanje kubonana n’abadepite b’igihugu cya Canada, ariko kubera gushaka kwiyamamariza umwanya wo kuba umukuru w’igihugu ibyo bikaba byaramuviriyemo icyaha cyamujyanye muri gereza aho yafunzwe imyaka 8 yose!
Umunyamakuru yasabye Ingabire kumubwira muri macye ijambo rya mbere yavuze agisohoka muri gereza. Ingabire yamusubije ko yashimiwe umufashawe n’abana be bamubaye hafi, akaba yarashimiye abarwanashyaka b’ishyaka rye bamufashije mu bihe bya nyuma ari muri gereza, akaba kandi yarashimiye na perezida Paul Kagame wamuhaye imbabazi akamufungura ariko akaba yaraboneyeho umwanya wo kumusaba  guha imbabazi izindi mfungwa za politiki ziri mu magereza y’u Rwanda akazifungura. Muri izo mfungwa Madame Victoire Ingabire akaba yaravuzemo abarwanashyaka bakuru 9 b’ishyaka rye rya FDU bafunze, Diane Rwigara n’umubyeyi we, Déo Mushayidi n’abandi banyepolitiki benshi bafunze.
Ingabire yasobanuye kandi ko yasabye Kagame gufungura urubuga rwa politiki mu Rwanda kuko abona igihe kigeze kugirango ibitekerezo binyuranye by’abanyarwanda benshi bishyirwe hamwe mukubaka u Rwanda rwiza rubereye urubyiruko rw’ahejo hazaza. Ingabire yasobanuriye umunyamakuru ko ifungurwa rye ritavuzweho cyane mu binyamakuru by’imbere mu gihugu kukontabwisanzure bw’itangazamakuru buri mu Rwanda kuburyo  ibyo binyamakuru bishobora kwandika ibitekerezo by’umunyepolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi buriho mu Rwanda. Ibyo binyamakuru bikaba byaranditse gusa ko Victoire Ingabire yafunguwe kubera imbabazi yahawe na perezida w’u Rwanda!
Ingabire yavuze ko abayoboke b’ishyaka rye nabo bafunzwe bashinjwa ibirego byo gushaka guhungabanya ubutegetsi bw’u Rwanda nk’uko nawe yabishinjwaga! Ingabire yavuze ko yabonye Diane Rwigara ari intwari cyane akaba yarabanye nawe muri gereza amezi ya nyuma akaba yarashimye ibitekerezo bye cyane ko bombi ari abadame babibiri batinyutse kwiyamamaza hamwe na Kagame agahita abafunga, Ingabire akaba asanga ibyo bitangaje cyane mu gihe abayobora igihugu bahora baririmba ko bateje abagore imbere, kandi umugore wese utavuga rumwe n’ubutegetsi buriho ahita afungwa!
Victoire Ingabire avuga ko adashobora kwemeza ko yafunguwe kubera icyemezo cy’urukiko rw’afurika rushinzwe uburenganzira bwa muntu kuko n’ubundi leta y’u Rwanda yari yarwikuyemo. Victoire Ingabire nta kintu yicuza kubera ko yafunzwe kuko n’ubundi mu gihe yafataga icyemezo cyo kujya mu Rwanda yari yiteze kuzahura n’amakuba, akaba yafungwa cyangwa akicwa. Ingabire avuga ko abanyarwanda bamazwe n’ubwoba bitewe n’uko bagoswe n’abasilikare ahantu hose. Ingabire akaba asanga igihe kigeze cy’uko abasilikare bava muri politiki bagasubiza ubutegetsi rubanda. Ingabire avuga ko kuva mu mwaka w’1973 kugeza ubu u Rwanda ruyobowe n’abasilikare. Habyarimana Juvénal yari Général Major, asimburwa na Paul Kagame nawe ufite ipeti rya Général Major! Ingabire akaba asanga ibyo bigomba guhagarara!
Ingabire asanga urubuga rwa politiki mu Rwanda rugifunze ariko akurikije ijambo Kagame yavugiye imbere y’abadepite be, asanga hari ibimenyetso by’uko Kagame ashobora kumva ibitekerezo by’abandi banyarwanda batabona ibintu kimwe nawe aho kuba abanzi b’igihugu. Victoire Ingabire asanga kandi kuba ishyaka rya Green Paty ryarinjijwe mu nteko ari intambwe nto yatewe mu gufungura urubuga rwa politiki mu Rwanda. Ingabire asanga hagomba inama ihuje abanyarwanda bafite ibitekerezo binyuranye, bagashyiraho leta impande zose zibonamo bityo ubuzima n’umutekano nyabyo bikajya byagera mu Rwanda.
Veritas Infos
Exit mobile version