Site icon Rugali – Amakuru

INGABIRE IMMACULEE ATI: UBUREZI BWARAZAMBYE… REKA NKWEREKE IMPAMVU: BYOSE BITERWA N’ “UTANGA AMASOMO” MURI HARVARD UNIVERSITY…

– Kwiyamamaza kuba Depite mu Rwanda, usabwa impamyabushobozi y’amashuri yisumbuye (A2);
– Kwiyamamaza kuba Senateri mu Rwanda, usabwa Impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri muri Kaminuza (A0);
– KWIYAMAMAZA KUBA PEREZIDA w’u RWANDA… NTA MASHURI BISABA???, Itegekonshinga ryadodewe Kagame kuko nta rupapuro yari kwerekana…?????? (UBUDASA BW’U RWANDA)

Nakunze amagambo yavuzwe na Madame INGABIRE Immaculee mu kiganiro n’abanyamakuru aho yasobanuye uburyo Minisiteri y’Uburezi yananiwe akazi kayo kuva 1994 dore ko ngo Minisitiri wese uje aba ashaka kuzana agashya…aho rero ubonera ubwoba ko bwatuzonze, arangiza yigarura ati ntawundi wabikemura utari Kagame?.

Ibya hano i Kigali birasekeje, ku cyumweru nagiye ahantu mu bukwe bw’Abadiventi, mpahurira n’umukozi muri Perezidansi (Village Urugwiro) maze tuganira ku kiganiro cy’uburezi (byari biturutse ku magambo ba Miss basubizaga mu ndimi z’amahanga… ukibaza ibyo bavuga bikakuyobera – simbaseka kuko ni victimes z’akazi kananiye iyi guverinoma irwaye mu mutwe), maze uwo mukozi umaze iminsi mu Rugwiro ampa inkuru ngo y’ibyo bamubwiye byabaye atarahagera aho mu Rugwiro, reka nkabasangize kuko karansekeje:

– Buriya ngo Hari abantu baba bagomba gukwiza impuha ko Kagame afite A0 yavanye muri Open University yo mu bwongereza (UK)… byahe byo kajya??

– Hari nko muri za 2001 ubwo Ibaruwa yazaga mu Rugwiro yanditseho ko yoherejwe na Open University kandi yandikiwe Paul Kagame. Nkuko rero bigenda n’ahandi hose, abashinzwe Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, baba bagomba gufungura amabaruwa yose, kubw’umutekano wa “Nyakubahwa”, niko byagenze iyo baruwa irafungurwa… kubera amatsiko yasomwe n’uwayifunguye, abwira bagenzi ati “TURASHIZE, AFANDI YATSINZWE AMASOMO!” Ubwo abandi babiri bakorana barayisomye nabo biyemeza gusaba umwe mu bayobozi kuyitwara mu zindi, kuko wenda we ataza kubwirwa nabi…
Uwo muyobozi yemeye kubikora kuko yumvaga ari n’ibisanzwe, utsinzwe aba ashobora kuzasubiramo agatsinda.

Kagame rero acyakira amabaruwa, yayacishijemo amaso, maze aguye kuri iyo ya OPEN UNIVERSITY, yihutira kuyisoma… akimara kuyisoma, yagize uburakari areba nabi uwo muyobozi…dore uko ngo ikiganiro cyabaye hagati rero ya Kagame n’uwo muyobozi:

KAGAME: Ni nde wafunguye iyi baruwa?
UNDI: Your Excellency ni Jye.
KAGAME: Ari nde ugusabye kuyifungura?
UNDI: Your Excellency ni policy isanzwe hano murabizi, kubera security yanyu.
KAGAME: Dore uko areba, ariko ninde wakumvishije ko ugomba kuza kunyigisha ibyo bi policies byawe! Ngo warize!! We mujinga!! Nani mungini alisoma iyi karatasi?
UNDI: None Your Excellency.
KAGAME: Get out of my office!!

UNDI yarahindukiye ashaka gusohoka, ariko kuko yihutaga kandi abona “Nyakubahwa” yarakaye, yibeshye ko hakinguye akubita mu kirahure cy’urugi (dore ko kibonerana ugira ngo nta rukuta ruhari)

KAGAME: Umuswa, iyo upfa rwose! Ntacyo umaze uretse kureba ibitari ibyawe!!
UNDI arafungura arigendera…

Uwo munsi kugera nk’ukwezi kose KAGAME ntiyavugishaga abo mu biro bye, ndetse urebye nabi wese Kagame yamucishigamo urushyi cyangwa akamufunga cyangwa byombi. OPEN UNIVERSITY RERO YIRUKANYE KAGAME, nkuko WEST POINT (ishuri rya Gisirikare riba USA) YIRUKANYE CYOMORO KAGAME YVAN, akajya kwishyura amasomo muri HARVARD UNIVERSITY NAHO AGATSINDWA… muzamubaze iriya graduation ye aho yabereye kuko nubu barahahisha, nyuma y’imyaka yiga muri USA ku mamiliyoni y’imitsi y’Abanyarwanda, nyamara ahora atsindwa kubera kwibera mu tubyiniro n’ibirori bidashira.

Gusa nyine za zindi bita ngo za dogitora (PhD.) zo KAGAME na mukiwe NYIRAMONGI, birirwa bazigura ku bwinshi, bafite izirenga icumi nk’iza Idi Amin Dada?? kugera aho KAGAME AGURA UMWANYA WO KWIGISHA muri HARVARD UNIVERSITY (reba amafoto)

Hahahaha yewe yewe akabi koko gasekwa nk’akeza, uwapfuye yarihuse koko atabonye Perezida Senior Five kutoka Ntare School asigaye abwira abarimu ba Kaminuza y’u Rwanda, muri stade yuzuye intiti ati: INJIJI NI IZIZE, maze amashyi ngo kaci kaci, akabwira ABASENYERI na ba BISHOPU ati: Kuki mutinya kuvuga ko mwishe? Ati: Njye nta soni bintera rwose. Amashyi ngo kaci kaci??? “Mbega Wowe” dixit Babuji.

Ingabire Immaculee rero ngushime ko hari ukuri wavuze kandi sinzakurenganya ko warangije wanga ko bucya dusanga bagukase ijosi (dore ko warahiye hahandi ntavuze, eh nako muri rupiyefu) nshime kandi n’abanyamakuru mukomeje kuduha ibiganiro byiza birimo ukuri haba ku maradiyo, televiziyo ndetse na website na youtube rwose mukomereze aho twimenyere ukuri kuko turarambiwe.

Gusa najye ndangize mvuga nti:
– amafaranga yakagiye mu mashuri, ubuhinzi n’amavuriro ajyanwa mu bikorwa bya rupiyefu nko kwiyubakira komveshoni, kwijyanira kagame n’umuryango we mu ngendo zidashira batubeshya ngo baraduhahira nyamara bibereye mu mikino ya Arsenal, bareba amasiganwa ya formule 1 muri Dubai na Singapour, batwara akay

Exit mobile version