By Chris Kamo
Burya ngo impyisi y’iwanyu ikurya ikurundarunda none nanjye hano mba muri Amerika kumva abaririmbyi baho byarananiye kuburyo iyo mbonye umwenegihugu w’umunyarwanda uririmba nkabo mpita ntega amatwi. Uyu munsi nashakaga kubakangurira ngo nimubona akanya muzumve umuhanzi w’umunyarwanda witwa Buravan.
Njye maze kumva indirimbo ye yitwa “OYA” nahise nemera. N’ikimenyimenyi uze kureba abantu bamaze kureba iyi ndirimbo ye kuri Youtube mu minsi hafi 30 barenze ibihumbi 350 nukuvuga ngo mu mwaka umwe azaba amaze kurenza miliyone 3 z’abantu.
Uyu muhanzi Buravan kuba indirimbo ye “OYA” imaze kurebwa n’abantu hafi igice cya miliyoni mugihe cy’ukwezi kumwe n’ikintu kerekana ko ari umwana w’umuhanga. Kandi ubuhanga bwe ntabwo abugaragaje muri iyi ndirimbo gusa kuko hari izindi ndirimbo nka “Malaika” yaririmbye zakunzwe n’abantu benshi.