Site icon Rugali – Amakuru

Indilimbo za Aimable Karasira zizubaka amateka y’u Rwanda imyaka ibihumbi n’ibihumbi

Deo Mushaydi yafatiwe mu gihugu cya Tanzania ajyanwa mu Burundi mbere yo koherezwa mu Rwanda araregwa ibyaha byo guhungabanya umutekano w’igihugu. Ibyaha bamugeretseho kubera atavuga rumwe na FPR-Kagame.

 

Aimable Karasira yamuhimbiye indirimbo agira ati abacikacumu turagusabira bamunymvishirize na ba munyangire aribo FPR-Kagame ntibazaguhitane. Ati wemeye gusasa inzobe kugirango amahoro atahe i Rwanda uri intwari y’u Rwanda.

 

 Izi ndilimbo za Aimable Karasira zizubaka amateka y’u Rwanda imyaka ibihumbi n’ibihumbi. Umuntu ugirira nabi umwana w’umunyarwanda, umuntu wubika uruskyo rushyushye ku bana b’abanyarwanda ntabwo nawe uzaviramo aho. Birenge ni wowe ubwirwa – FPR Inkotanyi. Tuzi neza ko umuntu apfa ariko amateka ntapfa namba.

 

FPR yishe 1994 muri za Kiriziya yiyambitse  buterahamwe, abo yatoteje, yafunze ibaziza ubusa, abo yanyaze, abo ikomeje gusenyera, nizo za mapping report ntaho bizajya. Muzabibazwa, ibyo kurisha ikinyoma abanyarwanda twarabitahuye. 

 

Munyumvishirize na Munyangire bari hanze aha ntibazatuma Deo Mushayidi asohoka amahoro. Ariko ubundi ni gute umuntu afungisha undi ubuzima bwe bwose kandi nta Muntu n’umwe yishe?

 

Umunyarwanda umwe ati uwazaririmba n’indi ndirimbo isingiza Juvenal Habyarimana president abanyarwanda bakundaga, kuko nawe yakoze byinshi byiza n’ubwo bamuvuga ibibi gusa: yubatse Stade Amahoro, Stade ya Nyamirambo, Ibitaro, imihanda, amavuriro byose niwe wabyubatse.

 

Nkibaza nti abo batoteza, bafunga, bicana, Aho imitima nama yabo ibereka ko nabo igihe kimwe bazapfa? 

 

Exit mobile version