John Mirenge wari umaze imyaka igera kuri 7 ayobora sosiyeti ya Rwandair, yamaze gusimbuzwa Col Chance Ndagano. Ibi ni bimwe mu bikubiye mu mpinduka zakozwe mu buyobozi bw’inzego n’ibigo bya Leta bikubiye mu Itangazo ry’imyanzuro y’Inama y’Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa gatatu tariki 05 Mata 2017.
Ni itangazo ryasohotse mu gitondo cyo kuri uyu wa kane tariki 06 Mata 2017. John Mirenge wari umaze imyaka igera kuri 7 ayobora sosiyeti ya Rwandair yasimbuwe by’agateganyo na Col Chance Ndagano. Col Chance Ndagano yabaye Visi Perezida w’inama y’ubuyobozi y’ikigo cy’igihugu gishinzwe iby’indege za Gisiviri (Rwanda Civil Aviation Authority) muri 2015.
Iyi nama yanemeje ko Maj Patrick Nyirishema wari umuyobozi wa RURA by’agateganyo aba umuyobozi wayo.
Ibindi byemezo bikubiye muri iri tangazo
None kuwa Gatatu, tariki ya 5 Mata 2017, Inama y’Abaminisitiri yateraniye muri Village Urugwiro, iyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, Paul KAGAME.
Inama y’Abaminisitiri yemeje imyanzuro y’Inama y’Abaminisitiri yo kuwa 3 Gashyantare 2017.
Inama y’Abaminisitiri yamenyeshejwe ibyavuye mu ngendo Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yagiriye mu Bushinwa, i Vatican, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika no mu Bwongereza.
Mu Bushinwa:Ku butumire bwa Nyakubahwa Perezida Xi Jinping, Perezida w’Ubushinwa, Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda yagiranye na we ibiganiro byo ku rwego rwo hejuru byageze ku bikorwa bifatika byerekeye ishoramari mu nganda, ibikorwaremezo n’ubukerarugendo.
I Vatican:Ku butumire bwa Nyirubutungane Papa Francis, Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yagiranye nawe ibiganiro ku mubano wa Leta y’u Rwanda na Kiliziya Gatolika, byagize umusaruro ugaragara kuko Nyirubutungane Papa Francis yasabye imbabazi mu izina rya Kiliziya Gatolika kubera uruhare iyo Kiliziya yagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika: Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yitabiriye inama ya AIPAC, ibera i Washington DC, igahuza Israel n’inshuti zayo. Nyakubahwa Perezida wa Repubulika ni we Perezida wa Afurika wa mbere wayifashemo ijambo. Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yitabiriye kandi ibiganiro bibera mu nama za Atlantic Council, byaganiriwemo uburyo bushya Amerika ikwiye kubana n’ibihugu bya Afurika.
Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yanatanze isomo i Boston muri Havard Business School ku iterambere ry’u Rwanda by’umwihariko n’iry’Afurika muri rusange.
Mu Bwongereza: Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yatanze ikiganiro ku iterambere ry’u Rwanda.
I. Inama y’Abaminisitiri yemeje ko Urwibutso rwa Jenoside rwa Nyange n’urwa Rebero zizamurwa zikava ku rwego rw’Akarere zigashyirwa ku rwego rw’Igihugu.
II. Inama y’Abaminisitiri yemeje:
– Ibirango by’inyongera ku rwandiko rw’inzira rw’abajya mu mahanga rukoranywe ikoranabuhanga ruhuriweho n’Ibihugu bigize Umuryango w’Ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba.
– Politiki y’imihanda y’ubuhahirane mu cyaro n’ingamba zo kuyishyira mu bikorwa.
– Raporo itangwa nyuma y’imyaka 4 y’ibyo u Rwanda rumaze kugeraho ku bijyanye n’Amasezerano ya UNESCO yo mu 2005 yerekeranye no kurengera no guteza imbere urusobe n’ubwuzuzanye by’imico.
III. Inama y’Abaminisitiri yemeje Imishinga y’Amategeko ikurikira:
– Umushinga w’Itegeko rigenga Banki Nkuru y’u Rwanda;
– Umushinga w’Itegeko ryemera kwemeza burundu Amasezerano y’inguzanyo yashyiriweho umukono i Kigali, mu Rwanda, kuwa 09 Werurwe 2017, hagati ya Repubulika y’u Rwanda n’Ikigega Mpuzamahanga Gitsura Amajyambere (IDA), yerekeranye n’inguzanyo ingana na Miliyoni Mirongo Itatu n’Enye n’Ibihumbi Magana Atatu z’Amadetesi (34.300.000 DTS) agenewe gahunda yo kuvugurura Urwego rw’Ubuhinzi, Icyiciro cya 3;
– Umushinga w’Itegeko ryemera kwemeza burundu Amasezerano yashyiriweho umukono i Kigali, mu Rwanda, kuwa 19 Ukwakira 2016, hagati ya Repubulika y’u Rwanda n’Ubwami bwa Morocco, yo kuvanaho gusoresha kabiri no gukumira forode y’imisoro ku byerekeye imisoro ku musaruro;
– Umushinga w’Itegeko ryemera kwemeza burundu Amasezerano y’impano yashyiriweho umukono i Kigali, mu Rwanda, kuwa 31 Werurwe 2017, hagati ya Repubulika y’u Rwanda n’Ikigo cy’Ubuyapani Gishinzwe Ubutwererane Mpuzamahanga (JICA), yerekeranye n’impano ingana na Miliyari Ebyiri, Miliyoni Mirongo Irindwi n’Indwi z’Amayeni y’Ubuyapani (70.000.000 ¥) agenewe Umushinga wo gusana ibikoresho byo kuhira imyaka mu Karere ka Rwamagana;
– Umushinga w’Itegeko rihindura kandi ryuzuza Itegeko n°54/2010 ryo kuwa 25/01/2011 rishyiraho Ikigo Gishinzwe Ubuzima mu Rwanda (RBC), rikanagena inshingano, imiterere n’imikorere byacyo;
– Umushinga w’Itegeko rirengera abatanga amakuru ku byaha, ku bikorwa cyangwa imyitwarire binyuranyije n’amategeko.
IV. Inama y’Abaminisitiri yemeje amateka akurikira:
– Iteka rya Minisitiri w’Intebe rishyiraho Imbonerahamwe y’imyanya y’imirimo, imishahara n’ibindi bigenerwa abakozi ba Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge (NURC);
– Iteka rya Minisitiri w’Intebe ryemerera Dr. UMULISA Irenée, wari Director of Neglected Tropical Diseases and Other Parasitic Diseases Unit mu Kigo Gishinzwe Ubuzima mu Rwanda (RBC), guhagarika akazi mu gihe kitazwi;
– Iteka rya Minisitiri w’Intebe rishyiraho Urwego rureberera Laboratwari y’u Rwanda y’ibimenyetso bishingiye ku bumenyi n’ubuhanga bukoreshwa mu butabera;
– Iteka rya Minisitiri riha bamwe mu bakozi b’Ikigo cy’Ubwiteganyirize mu Rwanda (RSSB) ububasha bwo kukiburanira mu nkiko. Abo bakozi ni aba bakurikira:
– Madamu KIRENGA BATAMULIZA Viviane;
– Bwana SEKABUKE Jean Paul na
– Madamu RWAKUNDA Quinta.
– Iteka rya Minisitiri rishyiraho Amabwiriza ashyira mu bikorwa Itegeko No 75/2013 ryo kuwa 11/09/2013 rigena Amabwiriza mu by’Indege za Gisiviri.
V. Inama y’Abaminisitiri yemeje ko aba bakurikira bahagararira Ibihugu byabo mu Rwanda ku buryo bukurikira:
– Bwana BENOIT RYELANDT, w’Ubwami bw’Ububiligi, ufite icyicaro i Kigali, mu Rwanda;
– Bwana BENSON KAITH CHALI, wa Zambia, ufite icyicaro i Dar-Es-Salaam, muri Tanzania;
– Bwana LASZLO EDUARD MATHE, wa Hungary, ufite icyicaro i Nairobi, muri Kenya;
– Bwana CHULPATHMENDRA DAHANAYAKE, wa Sri Lanka, ufite icyicaro i Nairobi, muri Kenya;
– Mgr. ANDRZEJ JOZWOWICZ, Intumwa ya Papa mu Rwanda/Apostolic Nuncio of Holy See (Catholic Church of Rome), ufite icyicaro i Kigali, mu Rwanda.
VI. Inama y’Abaminisitiri yashyize mu myanya Abayobozi mu Nzego za Leta zitandukanye ku buryo bukurikira:
1. National Commission for Human Rights
Commissioners:
MAKOMBE Jean Marie;
KAWERA Marie Sylvie;
GAHONGAYIRE Aurélie.
2. National Unity and Reconciliation Commission
Commissioner: MUHIRE Louis – Antoine
3. National Electoral Commission
Commissioners:
MBABAZI Judith;
BAMWINE Loyce.
4. MINECOFIN
a) Head of National Budget: NAMUTEBI Rehemah;
b) Division Manager of Fiscal Decentralization Division: NZAYIKORERA Jonathan;
c) Division Manager of National Planning & Research Division: MUSHABE Richard;
d) Senior Economist of Macro-Economic Policy Division: RWAKUNDA UMULISA Amina;
e) Division Manager of External Finance Division: NKUSI Ronald.
5. MININFRA
a) Transport Division Manager: BYIRINGIRO Alfred;
b) Rwanda Water and Sanitation Corporation (WASAC)
Deputy CEO in charge of Rural Water & Sanitation Services: UMUHUMUZA Gisele.
6. MINEDUC
a) Higher Education Council
Executive Director: Dr. MUVUNYI Emmanuel;
b) Rwanda Education Board (REB)
Head of Examinations and Accreditation Department: Dr. TUSIIME Michael.
7. MYICT
a) Director General/ICT: IRERE Claudette;
b) Principal Senior Technologist in charge of ICT Private Sector
c) Development: KABARISA René.
8. Rwanda Information Society Authority (RISA)
a) Chief Executive Officer (CEO): MUHIZI Bagamba Innocent;
b) Government Chief Information Officer (GCIO): NYIRANZEYIMANA Josephine;
c) Government Chief Innovation Officer (GCINO): SEBERA Antoine.
9. National Institute of Statistics of Rwanda (NISR)
Deputy Director General: MURENZI Ivan
10. RURA
Director General: Maj. NYIRISHEMA Patrick
11. Ombudsman’s Office
a) Deputy Ombudsman in charge of Preventing and Fighting Corruption and Related Offences: MUSANGABATWARE Clement;
b) Deputy Ombudsman in charge of Preventing and Fighting Injustice: YANKURIJE Odette.
12. Board of Directors
a) Rwanda Water and Sanitation Corporation (WASAC)
MUNYANEZA Omar, Chairperson;
KAYITESI Marcelline, Member.
b) RWANDAIR
Jean Paul Nyirubutama, Member
c) Board of Directors of Rwanda Broadcasting Agency (RBA)
GAFARANGA Amin;
BATONI Florence;
KABBATENDE Aline;
MUKESHIMANA Claudine;
NKURIKIYIMFURA Didier;
NDUSHABANDI Eric.
13. National Bank of Rwanda (BNR)
Vice Governor: Dr. NSANZABAGANWA Monique
14. Regional Center on Small Arms and Light Weapons (RECSA)
Director of Planning and Coordination: CP MUGISHA ZIKAMA Joseph
15. RWANDAIR
a) Acting CEO: Col. Chance Ndagano;
b) Deputy CEO in charge of Operations (COO): Lt Col. Sylvere Munyaneza;
c) Deputy CEO in charge of Corporate Affairs: MAKOLO MANZI Yvonne.
16. Office of the Prime Minister/PMO
– BYUSA Michelle: Advisor to the Minister in charge of Cabinet Affairs
– KIHESI RWAGUMA: Advisor to the Director of Cabinet.
17. Ministry of Justice/MINIJUST
MUSHINZIMANA Karyn: Advisor to the Minister of State in MINIJUST in charge of Constitutional and Legal Affairs.
18. Ministry of Local Government/MINALOC
– YANKURIJE Thacien: Director of Social Affairs Unit.
– BUGINGO RUJONGI Emmanuel: Director of Community Development Unit.
19. Ministry of Trade, Industry and East African Community Affairs/MINEACOM
NSHUNGUYINKA John: Director of Social and Governance Affairs Unit.
20. Local Administrative Entities Development Agency/LODA
KWIFASHA Wellars: Director of Finance Unit.
21. Rwanda Standards Board/RSB
– KABERA Bernard: Director of Testing Laboratories Unit.
– UWAMARIYA Pacifique: Director of Chemical Laboratories Unit.
22. University Teaching Hospital/CHUK
MUHAWENIMANA BARINDIKIJE Immaculeé: Director of Nursing Service Unit.
VII. Mu Bindi:
a) Minisitiri w’Ubutabera/Intumwa Nkuru ya Leta yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko kuva ku itariki ya 15 kugeza ku ya 19 Gicurasi 2017, u Rwanda ruzakira Inama Mpuzamahanga y’Ishyirahamwe ry’Inzego zishinzwe imfungwa n’abagororwa muri Afurika (ACSA) izaba ku nshuro ya 4. Insanganyamatsiko ni: “Kubaka urwego rw’imfungwa n’abagororwa rukora kinyamwuga muri Afurika.” Iyi nama izabera muri Kigali Convention Centre.
b) Minisitiri w’Umuco na Siporo yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko:
– Kwibuka ku nshuro ya 23 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bizatangira ku itariki ya 7 Mata 2017 ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Gisozi, ahazacanwa urumuri rw’icyizere. Kwibuka kandi bizatangira kuri iyo tariki mu midugudu yose y’Igihugu. Ibikorwa byo kwibuka bizamara iminsi 100.
Insanganyamatsiko y’uyu mwaka ni: “Twibuke Jenoside yakorewe Abatutsi, turwanya ingengabitekerezo ya Jenoside, dushyigikira ibyiza twagezeho”.
Inama y’Abaminisitiri yibukije ko ibikorwa byo kwibuka bigomba gukorwa ariko ntibihagarike ibintu byose.
– Inkoni y’Umwamikazi w’Ubwongereza itambagizwa mu Bihugu byibumbiye mu muryango wa Commonwealth mbere y’uko imikino ihuza ibyo bihugu iba, yatambagijwe mu Rwanda kuva ku itariki ya 22 kugeza ku ya 25 Werurwe 2017.
c) Minisitiri w’Ubucuruzi, Inganda n’Umuryango w’Ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko Inama ya 2 yerekeye Inganda n’Ubucuruzi byo muri Afurika y’Iburasirazuba (EAMBS) iteganyijwe kubera i Kigali, muri Hoteli Serena, kuva ku itariki ya 23 kugeza ku ya 25 Gicurasi 2017. Insanganyamatsiko ni: “Kwagura ubushobozi bw’inganda hagamijwe iterambere ry’ubukungu rirambye”.
d) Minisitiri ushinzwe Imicungire y’Impunzi n’Ibiza yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko:
– Hatashywe ibiraro 18 mu Karere ka Gakenke ku itariki ya 27 Werurwe 2017 n’inzu 16 zikomeye mu Karere ka Rusizi. Izi nzu zubakiwe cyane cyane abantu bimuwe mu duce tw’amanegeka bari batuyemo mu Murenge wa Bugarama, Akarere ka Rusizi.
– Kuva ku itariki ya 3 kugeza ku ya 4 Mata 2017, habaye Inama ihuriweho n’impande eshatu: Leta y’u Rwanda, Repubulika ya Congo na UNHCR yerekeranye n’ikurwaho rya sitati y’ubuhunzi ku Banyarwanda bahunze u Rwanda baba muri Congo.
e) Minisitiri w’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko Guverinoma y’u Rwanda ifatanyije n’Ubunyamabanga bwa Smart Africa irimo gutegura Inama Mpuzamahanga ku Guhindura Afurika binyuze mu Ikoranabuhanga, izabera i Kigali kuva ku itariki ya 10 kugeza ku ya 12 Gicurasi 2017. Insanganyamatsiko y’uyu mwaka ni: “Kwihutisha iterambere ry’Imijyi binyuze mu ikoranabuhanga.”
f) Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko Igihembwe cy’Ihinga 2017 B kirimo kugenda neza, cyakora, hateye icyorezo cya nkongwa idasanzwe yibasira ibihingwa by’ibinyampeke. Icyo cyorezo kimaze kugaragara mu Mirenge 108, mu Turere 23, kikaba cyaramaze kwibasira ha 15.699 z’ibigori n’amasaka. MINAGRI ifatanyije na MINALOC n’Uturere bari gukora ubukangurambaga bwo kwirinda no kurwanya icyo cyorezo mu Gihugu hose, abaturage barakangurirwa gukora umuganda wo gutoragura no gutwika udukoko no gutera imiti yica udukoko mu mirima yose y’ibinyampeke yabonetsemo icyo cyorezo.
g) Umunyamabanga wa Leta muri MINEDUC ushinzwe Amashuri Abanza n’Ayisumbuye yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko MINEDUC yijihije Umunsi Nyafurika wo kugaburira abanyeshuri ku ishuri ku itariki ya 25 Werurwe 2017. Insanyamatsiko y’uyu mwaka ni: “Gukoresha umusaruro wacu mu kugaburira abanyeshuri dutegura ejo heza habo”. Ku rwego rw’Igihugu, uwo munsi wizihirijwe muri Groupe Scolaire Cyanika, mu Murenge wa Cyanika, mu Karere ka Nyamagabe.
Iri tangazo ryashyizweho umukono
na
Stella Ford MUGABO
Source: Rwandamagazine.com