Site icon Rugali – Amakuru

Inama ngira abagabo b’ abanyarwanda

Ariko ko cyera bavugaga ko ahari abagabo hadapfa abandi ubu mubanyarwanda ntabagabo tukigira cg nuko abagabo baretse kuba abagabo bibera ibindi ntazi gusa birababaje pe.

Nonese umuntu arafatwa agafugwa muzi neza ko arengana kandi igikurikira ari urupfu mukabyihorera umuntu yapfa ngo ” baramwishe daa” nkaho arikintu kibatunguye.

Ibyiza tujye tunicecekera tubifate nkibisanzwe kuko twabonyeko kuvuga gusa ntacyo bihindura ntabikorwa Gusa muri make numva umugabo nibura ari umuntu utirebaho gusa ahubwo ureba kure akareba no kugeza kubuvivi abutegurira uko bazabaho.

Ariko se ubu nibura hari nupangira umwana we imbereye ngo amenye uko hazaba hameze! Ntahazaza abana banyu bafite mw’ abagabo mwe, wenda urigukora cyane uri mu Rwanda wubatse amazu ufite compté zabana banyu, ariko mugihe ubu butegetsi budahindutse murarushywa n’ ubusa kuko na Rwigara yarafite ibyo byose ariko babigize ubusa mukanya gato.

Wowe uba hanze wowe ni kure kubi kuko aho muri muri iwabandi bashatse babirukana nabi ntani impamba mutwaye mwibuke abanyarwanda babaga Tanzania uko byabagendekeye

Ikibazo  bakuramo umwe umwe tuzashiduka ntabagabo bakibaho hasigaye ingirwa abagabo. Numva abumvako ari abagabo twahaguruka tukirwanaho kuko nziko imbaraga tuzifite turetse amacakubiri no kwikunda twagera kucyo dushaka cyose!

God bless Rwanda
JNP Javan

Exit mobile version