Aho izi nkwangu n’imyuzure ntibyaba ari uburakari bw’Imana kubera insengero basenye? Kuva na kera iyo abantu barakazaga Imana yabatezaga imyuzure nk’uwabaye ku gihe cya Noah yubaka inkuge, inkongi z’umuriro nk’uko Sodoma na Gomora yazisenye ikoresheje umuriro. Imana n’ubwo itagihana yihanukiye nk’uko yabikoraga kera ariko ibiri kuba mu Rwanda nabyo bishobora kuba ikimenyetso cy’uburakari bw’Imana.
Abyobozi b’u Rwanda aho kubungabunga amahoro y’abaturage barwo nibo bashyize imbere ubwicanyi guhera muri Jenoside kugeza magingo aya. Ese amasengesho y’Abanyekongo barimo batotezwa, bakaraswa ku mugaragaro, yo ubwayo ugira ngo ntahagije kugira ngo akurure uburakari bw’Imana?
Ese insengero magana na magana Paul Kagame yasenye yitwaza ngo ntabwo zujuje ibyangombwa kugira ngo zikoreshwe n’abakiristo ugirango ibi ntibyaba byararakaje Imana ikaba irimo yerekana uburakari bwayo? Hari umuntu ubuza undi gusenga koko? Ko aho umuntu yasengera hose Imana yumva amasengesho ye.
Ahubwo abasenga basengere u Rwanda kugirango ubuyobozi buriho bw’ica abanyarwanda aho kubashakira ejo heza hazaza buveho. Kugirango Imana itazaduhora ibyo byaha by’abo bayobozi babi. Kugirango abanyarwanda be gucibwaho iteka maze Imana idutuze mu mahoro, idukize ubwicanyi bw’abayobozi, idukize ibiza byugarije u Rwanda. Paul Kagame n’agatsiko ke barabe bumva.