Site icon Rugali – Amakuru

IMYIGARAGAMBYO YO KWAMAGANA PREZIDA KAGAME MU RUZINDUKO RWE MU MUGI WA DURBAN MURI SOUTH AFRICA.

KWAMAGANA UMWICANYI KABUHARIWE KAGAME PAUL

Mu izina rya comite ishinzwe gutegura imyigaragambyo no mu izina ry’ ubuyobozi bw’Ihuriro Nyarwanda (RNC) mu ntara y’Africa y’epfo, nejejwe no guhamagarira abayoboke b’Ihuriro Nyarwanda RNC, inshuti z’u Rwanda, abatuye Africa y’ iburasirazuba n’Africa yo hagati n’amashyirahamwe yose ahuriye mu guharanira amahoro arwanya ubuyobozi bw’igitugu mu Rwanda; Ko gahunda yo guhangana n’umunyagitugu igeze kure kandi ko ikomeje gutanga ibisubizo bishimishije ku butyo butagereranywa.

Ni muri urwo rwego tubatangarije ubu ko twese twiteguye kwerekeza mu mugi wa Durban kwereka umunyagitugu Kabombo ariwe Paul Kagame uyoboye u Rwanda kandi twereka isi yose ko tutamwifuza ku mpamvu z’ubwicanyi yakoreye abanyafrica ndetse no kurya no kunyereza imitungo y’abanyarwanda.

Tuboneyeho kandi uburyo bwo kugaragaza ibinyoma bye no kwereka isi umupresida w’umwicanyi wamaze abaturage be kugeza ubwo abyigamba, akaba yarasahuye igihugu gikennye nk’u Rwanda mu nyungu ze ; agasiga abaturage be mu gahinda k’ubukene , anabakoreshaho iterabwoba; agafasha kandi agatera inkunga imitwe y’inyeshyamba yitwaje ibirwanisho mu bihugu by’ibituranyi no hanze yabyo.

Igihe kirageze ngo twishimire ibikorwa kandi tunezerwe cyane no kuba duharanira ukuri no kubohoza igihugu cyacu

Nishimiye kwongera kwibutsa nkuko twabivuze kandi tukabyiyemeza ko twibutsa abanyarwanda n’abanyarwandakazi , inshuti zanyu n’abavandimwe banyu bose ko ku itariki 4 Gicurasi bagomba kuza kwifatanya natwe kwamagana umwicanyi Ruharwa wamaze abanyarwanda ashinzwe kuyobora.

Amakuru mashya muzakomeza muyagezwaho n’ikipe ishinzwe gutegura iki gikorwa

Yari Frank Ntwali ukuriye ikipe ishinzwe iki gikorwa.

TWAMAGANE UMUPREZIDA UMWICANYI

Dieudonne Ngoga

Exit mobile version