Site icon Rugali – Amakuru

Imyigaragambyo yo kwamagana perezida Kagame uri mu ruzinduko i Bruxelles_05/6/2018

Abanyarwanda bakomeje imyigaragambyo yo kwamagana Kagame bavuga bati mureke tuvuge ukuri kuri Kagame. Bati Paul Kagame uri umwicanyi. uri umujura, uri ikihebe, wakoze Jenoside y’abatutsi, abahutu n’abanyekongo.

Abari mu myingaragambyo bati uri ikihebe gikoresha iterabwoba. Bati fungura izo nfungwa za politiki, Ingabire Victoire, Diane Shima Rwigara, Deo Mushayidi, Bernard Ntaganda n’abandi.

Abari mu myingaragambyo barirmbaga bavuga ngo Kagame we zinga akarago turambiwe ubwo bwicanyi bwawe. Abanyarwanda bavuye impande zose z’iburayi baje kwamagana umwicanyi Paul Kagame.

Uwitwa Chantal Mutega yaturutse mu Budage aje kwifatanya n’abandi. Aravuga ati “nahagurutse mu Budage nje kwamagana umunyagitugu, umubeshyi, umwicanyi Paul Kagame wiha kugenda hirya no hino abeshya ati dore ko ikinyoma aricyo kimuranga. Nkaba naravuze ngo igihe nzaba ngihumeka nzamurwanya kugira ngo nfatanye n’abandi tumukureho.”

 

Exit mobile version