Site icon Rugali – Amakuru

Imyigaragambyo y’abakora ku bibuga by’indege muri Kenya yashyize abagenzi ibihumbi mu gihirahiro

Abagenzi babaribwa mu bihumbi bari mu gihirahiro ku bihuga by’indege bine by’ingenzi byo muri Kenya nyuma yaho imyigaragambyo y’abakozi baho ihungabanyije bikomeye ingendo z’indege.

Aba bakozi bavuga ko batishimiye ihuzwa riteganyijwe kuba ry’ubuyobozi bw’ibibuga by’indege na kompanyi y’igihugu itwara abagenzi mu ndege ya Kenya Airways.

Indege zigera kuri 60 zananiwe guhaguruka ku kibuga mpuzamahanga cy’indege cya Jomo Kenyatta – cya mbere mu bunini muri Afurika y’iburasirazuba – kiri mu murwa mukuru Nairobi wa Kenya. Amakuru avuga ko indege zimwe zagiye nta bagenzi zifite.

Ibibuga by’indege by’i Mombasa, Eldoret na Kisumu, na byo byibasiwe n’iyi myigaragambyo. Leta ya Kenya yamaganye iyi myigaragambyo ivuga ko itubahirije amategeko. Ivuga ko igiye kuzana abakozi bo gusimbura aba bigaragambya kugira ngo akazi gakomeze.

Polisi ya Kenya ihosha imyigaragambyo yagabwe aho iyo myigaragambyo iri kubera ndetse harashwe n’imyuka iryana mu maso mu gutatanya abigaragambya, nkuko bitangazwa n’ibitangazamakuru byo muri iki gihugu.

Ubuyobozi bwa kompanyi Kenya Airways buvuga ko kuri ubu ibintu bitangiye kugenda neza.

Ko indege zerekeza i Amsterdam mu Buholandi, i London mu Bwongereza n’i Mumbai mu Buhinde, abagenzi bazigezemo kandi ziteguye guhaguruka, mu gihe ingendo z’indege zerekeza imbere mu gihugu cya Kenya “byitezwe ko zisubukurwa ku kanya gato kari imbere”.

Zimwe mu ngendo z’indege zerekeza mu karere Kenya iherereyemo zaburijwemo.

Moss Ndiema, umunyamabanga mukuru w’urugaga rw’abakozi bo mu rwego rwo gutwara abantu mu ndege ndetse wagize uruhare rukomeye mu gutegura iyi myigaragambyo, yamaze gutabwa muri yombi.

Abantu bari kuvuga iki kuri iyi myigaragambyo?

Abagenzi babihiwe binubiye kuba nta makuru n’ubufasha bahawe n’abategetsi, bakamara amasaha bategereje nta makuru bafite ajyanye n’ingendo zabo.

Abandi bagaragaje uburakari batewe n’imbaraga polisi yakoresheje mu guhosha iyo myigaragambyo.

Umunyamakuru wa BBC Lynne Wachira yabonye umugabo warimo kuva amaraso mu mutwe, nyuma yo gukomerekera mu bushyamirane hagati y’abakozi na polisi ihosha imyigaragambyo.

Iyi myigaragambyo igamije iki?

Yatangiye saa sita z’ijoro ku isaha yo muri Kenya kuri uyu wa gatatu.

Moteri z’imashini zifashishwa mu kuzimya inkongi zikurwa mu mihanda y’indege yo ku bibuga by’indege, nuko abashinzwe umutekano n’abakozi bagenzura abagenzi n’imizigo na bo bahagarika akazi.

Amashyirahamwe y’abakozi yamagana gahunda iteganywa yatuma kompanyi y’indege ya Kenya Airways iri mu gihombo, ihabwa gucunga ibibuga by’indege bisanzwe bigenzurwa n’urwego rw’ibibuga by’indege rwo ruri kubona inyungu rwa Kenya Airports Authority.

Aba bakozi bigaragambya bavuga ko ibyo bishobora gutuma batakaza akazi kabo, bakinubira kandi icyo bavuga ko ari itangwa ry’akazi ridafututse ndetse no guhembwa nabi.

Image captionAbapolisi bahosha imyigaragambyo bakoresheje inkoni n’imyuka iryana mu maso mu gutatanya abakozi bigarambya kuri uyu wa gatatu

James Macharia, minisitiri w’ubwikorezi, yabwiye abanyamakuru ko iryo hinduka mu micungire riteganyijwe kuba ritatuma abo bakozi batakaza akazi kabo, nuko yita “abanyabyaha” abo bakozi bigaragambya batumye ingendo z’indege zihagarara.

Bwana Macharia yagize ati: “Ababigizemo uruhare twabatahuye kandi ingamba zigiye gukurikiraho mu kanya gato kari imbere”.

Source: BBC

Exit mobile version