Site icon Rugali – Amakuru

Imyigaragambyo muri RDC yahitanye umuntu

Iyi myigaragambyo ikurikiye icyemezo cy’urukiko cyo kwigiza inyuma amatora y’umukuru w’igihugu.
Muri Repubulika iharanira demokarasi ya Congo, igipolisi cyarashe igihe cyakozanyagaho n’abashyigikiye abatavuga rumwe na leta.
Umuntu byibura umwe mu bigaragambyaga yishwe mu mujyi wa Goma mu burasirazuba bw’igihugu.
Hari amakuru avuga ko umupolisi w’umugore yakubiswe cyane.
Mu murwa mukuru Kinshasa, igipolisi kitabaje ibyuka biryana mu maso ku bari mu myigaragambyo bari bitwaje amabuye.
Iyi myigaragambyo ikurikiye icyemezo cyakuruye impanka cy’urukiko cyo kwigiza inyuma amatora y’umukuru w’igihugu.
Ubundi aya matora yari ateganijwe kuba mu kwezi kwa cumi na kumwe.
Abigaragambyaga bari kuri moto
Image caption
Bamwe mu bigaragambyaga bari ku mapikipiki
imageUrukiko rwavuze ko amatora y’umukuru w’igihugu nadashobora kuba mu kwezi kwa 11 nkuko byari biteganijwe, Perezida Joseph Kabila azakomeza gutegeka kugeza igihe azabera.
Abatavuga rumwe na leta bavuga ko aya ari amwe mu mayeri yo kugumisha Perezida Kabila ku butegetsi igihe yemerewe kutarenza ku butegetsi nikirangira mu kwezi kwa cumi na kabiri k’uyu mwaka.
Source: BBC

Exit mobile version