Abagize Delegation yiteguye guhita ijya i Kigali
Imyanzuro ya Kongere y Ishyaka ISHEMA ry’u Rwanda : Kujya gukorera politiki mu Rwanda ni ihame ridakuka.
*Tumaze kuganira birambuye, kungurana ibitekerezo no kujya impaka ku ngingo ebyiri zashingiweho mu gutumiza iyi nama y’urwego rw’ikirenga rw’Ishyaka ISHEMA ari zo :
a.Kunoza gahunda yo kujya gukorera politiki mu Rwanda : kunononsora umurongo wa politiki, intego n’intambwe zigomba guterwa
b.Kugena ingamba zihamye zo gufasha Abanyarwanda guhangana n’ikibazo cya manda ya gatatu Paul Kagame ashaka kwiha ku ngufu ;
*Dushingiye ku mahame Ishyaka ISHEMA ry’u Rwanda ryiyemeje kugenderaho cyane cyane akubiye mu ndangagaciro z’UKURI, UBUTWARI N’UGUSARANGANYA ibyiza by’igihugu;
*Twitaye ku bitekerezo, impungenge n’ibyifuzo twagejejweho n’abanyarwanda benshi mu gihe twateguraga iyi Kongere;
*Dufatiye kandi ku makuru y’impamo yerekeye politiki y’u Rwanda, iy’Akarere k’Ibiyagabigari n’imibanire mpuzamahanga muri iki gihe;
Twebwe Abataripfana 27 twateraniye muri Kongere y’i Buruseli, kuva taliki ya 15 kugera kuya 17 Mutarama 2016,
I. TUNEJEJWE NO GUTANGAZA IBI BIKURIKIRA:
1.Twongeye gushyigikira no gushimangira umwanzuro wo kujya gukorera Politiki mu Rwanda nk’uko watowe na Kongere yambere yo mu kwezi kwa Mutarama 2014 kandi ugashimangirwa na Kongere idasanzwe yabaye mu kwezi kwa Gashyantare 2015. Turemeza rwose tudashidikanya ko kujya gukorera politiki mu Rwanda ari ihame ridakuka.
2.Twongeye gushimangira ko Opozisiyo twiyemeje gukora idakwiye gufatwa nk’urubuga rwo kujya impaka za “ngo turwane”, gufunga umutwe no kwima amatwi abo tutavuga rumwe, ahubwo nibimenyekane ko icyo tugamije ari ugutanga ibitekerezo byubaka twirinda kuryamira ukuri kandi twihatira kugaragaza no gusobanura umushinga w’uko tuzayobora igihugu mu gihe rubanda izaba imaze kuduhundagazaho amajwi. (Opposition ouverte et constructive).
3.Dukomeje gushyigikira byimazeyo inzira y’AMAHORO ishingiye kubiganiro bidafifitse kuko ariyo idasenya igihugu kandi igaha buri munyarwanda urubuga rw’ubwisanzure nta terabwoba ashyizweho, bityo agashobora kwitorera abayobozi b’igihugu nta mususu. Ibi nibyo byonyine byasubiza abanyarwanda icyizere cy’amahoro arambye.
4.Turasanga ikibazo cy’ubuhunzi cyabaye agatereranzamba ku banyarwanda kigomba kuganirwaho ku buryo burambuye kandi nta buhendanyi kikabonerwa umuti ku buryo budasubirwaho.
5.Turashishikariza Abanyarwanda bose bashyira mu gaciro aho bava bakagera kwitabira« RASSEMBLEMENT ANTI-TROISIEME MANDAT » kugirango duhurize ku bikorwa bigaragara byamagana « manda ya gatatu » Paul Kagame ashaka kwiha ku ngufu kandi nyamara bigaragara neza ko atayemererwa n’Itegekonshinga nk’uko ryavuguruwe mu kwezi kw’Ukuboza 2015.
6.Turahamagarira Abenegihugu bose batuye mu Rwanda gushyigikira no kuzitabiraIMYIGARAGAMBYO SIMUSIGA izahagurukira mu majyepfo, amajyaruguru, iburasirazuba n ‘iburengerazuba yamagana « Manda ya gatatu » Paul Kagame ashaka kwiha ku ngufu.
7.Turagaya kandi turamagana twivuye inyuma politiki gashozamvururu mu Karere k’Ibiyaga Bigari abategetsi b’u Rwanda bimitse: mu guteza intambara z’urudaca muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo; kurema, gutoza no gushyigikira imitwe y’iterabwoba ihungabanya umutekano mu gihugu cy’Uburundi n’ubushotoranyi ku bayobozi b’igihugu cya Tanzaniya.
II. INTEGO TWIYEMEJE TUZAYIGERAHO MURI IZI NTAMBWE NDWI (7) ZIKURIKIRA :
1.N’ubwo twiteguye kujya gukorera politiki mu Rwanda guhera ku itarikiya 28 Mutarama 2016, ntitwifuza gutaha mu Urwatubyaye nk’abagabye igitero. Duhisemo kubanza kugerageza kuganira na Leta y’u Rwanda. Niyo mpamvu twemeje amazina n’umubare w’abagize “Delegation” yiteguye guhita ijya i Kigali kuvugana n’ubutegetsi buriho.
2.Gukomeza kwegera ibihugu bisanzwe bitera inkunga igihugu cyacu no kurushaho gushyikirana n’ubutegetsi bw’ibihugu byo mu Karere k’Ibiyaga Bigari hagamijwe kurushaho kubasobanurira no kubasaba gushyigikira umugambi mwiza twiyemeje.
3.Kwihutisha ibiganiro twatangiye n’andi mashyaka ya Opozisiyo mu rwego rwo kuyasobanurira gahunda dufite no kuyasaba ubufatanye.
4.Gukomeza kwegera impunzi z’abanyarwanda aho ziri hose ku isi no kuzisaba kwisuganya kugirango zitabire ibikorwa byo kwihutisha impinduka muri politiki y’igihugu cyacu bityo impamvu zose zitera ubuhunzi zicike burundu.
Muri urwo rwego, twemeje ko Bwana Mugenzi Emmanuel agizwe Komiseri ushinzwe Australia na New Zealand.
5.Kwandikisha Ishyaka ISHEMA kugirango ryemerwe n ‘amategeko y ’ u Rwanda.
6.Kuganira n’Abanyarwanda bari mu gihugu kugirango twakire ibitekerezo byabo,
tubasobanurire imishinga y’iterambere rirambye kandi risaranganyijwe tubafitiye, tunabasabe kuyigiramo uruhare rugaragara.
7.Kwitabira amatora y’ umukuru w’igihugu ateganyijwe mu mwakawa 2017 n’ay ‘Intumwa za rubanda ateganyijwe mu mwaka wa 2018. Tuboneyeho akanya ko kwibutsa ko Ishyaka ISHEMA ry’u Rwanda muri Kongere yaryo yambere yo muri Mutarama 2014 ryatoye Nyakubahwa Padiri NAHIMANA Thomas nk’umukandida uzarihagararira mu matora y’umukuru w’igihugu yo mu mwaka wa 2017. Amazina y’abazarihagararira mu matora y’Intumwa za rubanda yo mu mwaka wa 2018 azatangazwa igihe kigeze.
Bityo rero,
III. TURASABA ABANYARWANDA N’UMURYANGO MPUZAMAHANGA IBI BIKURIKIRA
A. TURASABA ABANYARWANDA:
1. Kudutera inkunga yose ishoboka kuko ibikenewe ari byinshi . By’umwihariko turasaba abari mu gihugu gutsinda ubwoba bakitegura gufatanya natwe. Abataripfana bose mu Ntara, mu Turere, Imirenge, Utugari, Imidugugu no mu Miryango-Remezo bafashe rubanda kwisuganya.
2. By’umwihariko, Urubyiruko turarurarikira kutwegera nk’Abalideri ba « La Nouvelle Génération « tugafatanya gushyira ingufu mu kubaka ejo hazaza hadaheza bamwe.
3. Perezida Paul Kagame turamushishikariza kwemera kuganira n’intumwa zacu hagamijwe ko impinduka nziza abanyarwanda bifuza zigerwaho hatagombye kwitabazwa inzira zisesa amaraso. Twese tubifitemo inyungu.
B. TURASABA UMURYANGO MPUZAMAHANGA:
1. Gukurikiranira hafi umwuka wa politiki uriho mu Rwanda no gukora inshingano zawo zo kubungabunga umutekano mu gihe byaba ngombwa.
2. Gukomeza gutera inkunga intumbero n’imishinga ya « La Nouvelle Génération « .
Harakabaho Repubulika ishingiye ku mahame ya demokarasi,
Harakabaho Abanyarwanda bashishikariye gukemura ibibazo byabo biciye mu nzira y’amahoro n’ibiganiro
Bikorewe i Buruseli mu Bubirigi , kuwa 17 Mutarama 2016
Venant NKURUNZIZA, Umuvugizi wa Kongere.