Site icon Rugali – Amakuru

Nibe na Rutagungira aracyariho kandi muzi aho ari! None se mwatubwira abacu tutazi aho bari mwatoteje mbere yuko baburirwa irengero?

Imyaka ibiri irihiritse Umunyarwanda Rutagungira atoterezwa mu buroko bwa Uganda. Amagana y’Abanyarwanda ari gutoterezwa mu buroko bwa Uganda bazira ubusa. Bamwe barashimuswe, abandi bafatwa mu buryo bunyuranye n’amategeko, baratotezwa n’ibindi.

Muri ayo magana, harimo umucuruzi Rutagungira René. Uyu mucuruzi w’Umunyarwanda wakoreraga i Kampala yafashwe tariki 7 Kanama 2017. Imyaka ibiri iruzuye afungiwe ubusa mu buryo bunyuranye n’amategeko mu Kigo cya Gisirikare cya Makindye nyamara ari umusivile.

Rutagungira uheruka mu rukiko muri Gicurasi uyu mwaka, bivugwa ko agifunzwe n’igisirikare nta wemerewe kumugeraho, nta n’amakuru atangwa y’aho urubanza rwe rugeze. Umuryango we urahangayitse cyane.

Yafunzwe ashinjwa kuba intasi nyamara nta bimenyetso na bimwe byigeze bitangwa bimuhamya icyaha. Abanyamategeko be bakomeje gusaba ko yarekurwa, bavuga ko yahohotewe kandi afunzwe mu buryo bunyuranyije n’amategeko ariko Leta yavuniye ibiti mu matwi.

Itotezwa yakorewe ryamaze kumwangiza ku mubiri, mu mutwe no mu mibereho muri rusange. Ubwo aheruka mu rukiko byarigaragazaga ko yananutse cyane ndetse adashobora guhagarara adafite icyo yishingikirijeho.

Si ubwa mbere Abanyarwanda bajya cyangwa baba muri Uganda, baba inzirakarengane z’ukutubahiriza amategeko gukorwa n’inzego zishinzwe umutekano muri Uganda.

Umwe mu basesenguzi mu by’umutekano i Kigali yagize ati “Imana niyo yonyine izi umubare w’inzirakarengane z’Abanyarwanda bashimutwa n’Urwego rushinzwe ubutasi mu Gisirikare (CMI) n’Urwego rushinzwe Umutekano w’Imbere (ISO).”

Ikimenyetso cy’iyo mikorere idahwitse ya Guverinoma ya Uganda ni umunsi uwahoze ari Minisitiri w’Umutekano, Gen Henry Tumukunde yavaga mu biro bye, akajya mu Kigo cya Gisirikare cya Makindye gukubita no gutoteza Rutagungira.

Ibyo ni ibigaragaza ko Rutagungira yashimuswe, akanafungwa ku mategeko yatanzwe na Tumukunde.

Ibyabaye kuri Rutagungira ni kimwe n’ibyabaye kuri Emmanuel Rwamuco, umucuruzi wakoreraga i Mbarara ndetse n’inshuti ye Augustin Rutayisire bafashwe muri Gicurasi umwaka ushize bakabanza gufungirwa i Mbarara, bakahakubitirwa bikomeye mbere yo kujyanwa i Kampala.

Aba bagabo bashimuswe ku mategeko yatanzwe na Mukama Moses Kandiho, umuvandimwe wa Brig Gen Abel Kandiho uyobora Urwego rushinzwe Ubutasi mu Gisirikare. Mukama Kandiho usanzwe ashinzwe umutekano muri Mbarara yahamagaye ushinzwe ibikorwa byo kurwanya umwanzi mu gace ka Mbarara, Maj Mushambo, akihagera amwereka abo Banyarwanda bari bafashwe ababeshyera ko bafatanywe intwaro.

Ababibonye biba bavuga ko nta n’umwe muri abo bagabo wari ufite intwaro. Ahubwo bari bafite miliyoni 140 z’amashilingi ya Uganda bari bagiye kubitsa kuri Banki i Mbarara. Mukama Kandiho na Mushambo bafashe ayo mafaranga barayatwara, bafata imbunda baziha ku ngufu Rwamucyo na Rutayisire babajyana muri gereza. Aba bagabo ubu bari kuborera muri Gereza ya Luzira, nta cyizere na mba cy’uko bazahabwa ubutabera.

Abanyarwanda nk’abo iyo bari mu buroko, bafatwa nabi bikabije, uburenganzira bwabo bugahonyorwa, bagatotezwa, bakicishwa inzara.

Nka Rutagungira we, umwe mu bavandimwe be yavuze ko nyuma yo gukubitishwa kenshi amashanyarazi no gushyirwa mu mazi y’urubura, ubu ibiganza bye nta kintu bishobora gufata kuko byagagaye.

Amategeko ya Uganda avuga ko ukekwaho icyaha adakwiriye kumara amasaha arenga 48 ataragezwa imbere y’urukiko ngo yisobanure ku byo ashinjwa. Nyamara iyo bigeze ku Banyarwanda bamara amezi ndetse n’imyaka bafunzwe bitubahirije amategeko, bafungiwe ahantu hatazwi cyangwa mu buroko bwa CMI.

Ubuhamya bw’abagira amahirwe bakava muri ayo menyo ya rubamba bakajugunywa ku mupaka, bwuzuyemo ibindi bintu bibi byinshi bakorerwa.

Kuri ubu ikigezweho, ni ukubakubita kugeza bataye ubwenge no kubapfuka amaso bakabajyana mu bihuru kubajugunyayo.

Vuba aha, tariki 23 Kamena, Eric Rugorotsi yajugunywe mu mugezi witwa Umuyanja uherereye Ntungamo. Yahajugunywe n’abakozi b’Urwego rushinzwe Umutekano w’Imbere mu Gihugu (ISO), ategekwa koga agakiza ubuzima bwe cyangwa agahitamo kurohama.

Yabwiwe ko naramuka ahuye na polisi cyangwa urundi rwego rushinzwe umutekano aza kuvuga ko yarekuwe n’abakozi ba ISO.

Ikindi Rugorotsi yahishuye ni uko abamutotezaga ari abantu bavuga Ikinyarwanda neza cyane. Ibyo ni ibishimangira ibyo Guverinoma y’u Rwanda ihora ivuga by’uko ubutegetsi bwa Uganda bukorana cyane n’Umutwe w’Iterabwoba wa RNC.

René Rutagungira mbere yo gushimutwa n’ingabo za Uganda

Rutagungira yagaragaye mu rukiko yarananutse cyane

Igihe

Exit mobile version