Site icon Rugali – Amakuru

Imyaka 3 irashize Kizito Mihigo afunzwe. Iby’urubanza rwe bigeze he ko atemeye igihano?

Umuhanzi Kizito Mihigo ufungiye muri gereza ya Nyarugenge iherereye i Mageragere mu mujyi wa Kigali, ubu amaze imyaka itatu afunzwe kuko mu matariki nk’aya muri 2014 ari bwo yatawe muri yombi na Polisi y’u Rwanda. Ubu kandi imyaka irenga ibiri irashize akatiwe ariko ntiyemere igihano ahubwo akajurira, ndetse kugeza ubu iby’urubanza rwe ntibirasonuka kuko hataramenyekana igihe azasubirira imbere y’ubucamanza kandi yatakambiye urukiko rw’ikirenga arugezaho icyifuzo cye ariko nticyakirwa.

Tariki 4 Mata 2014 niyo tariki bivugwa ko Kizito Mihigo yatawe muri yombi na Polisi y’u Rwanda akurikiranyweho ibyaha by’ubugambanyi bwo kugirira nabi ubutegetsi buriho cyangwa umukuru w’igihugu, gucura umugambi w’ibikorwa by’iterabwoba no gufasha kurema umutwe w’abagizi ba nabi. Gusa tariki 15 Mata 2014, nibwo Polisi yamweretse itangazamakuru, nyuma y’igihe yaraburiwe irengero maze hatangazwa ibyaha akurikiranyweho nawe ubwe yiyemereraga. Ubu hashize imyaka itatu, ariko kugeza ubu akaba ategereje ko iby’urubanza rwe bisobanuka kuko afunzwe nk’utarahamwa n’ibyaha nyuma yo kujuririra ibihano yari yarahawe.

Tariki 27 Gashyantare 2015, nibwo Kizito Mihigo yahamijwe ibyaha bitatu birimo kurema umutwe w’iterabwoba, kugambirira kugirira nabi ubutegetsi buriho n’icyaha cyo gucura umugambi w’ubwicanyi, hanyuma ahanishwa igifungo cy’imyaka 10. Gusa yahise ajurira, kugeza ubu bikaba bitegerejwe ko azongera akagezwa imbere y’urukiko rw’ikirenga aburanishwa kuri ibi byaha.


Kizito Mihigo mu mwaka wa 2015 mu gihe cy’iburanishwa

Nyuma yo kujurira ariko, hashize igihe kirenga imyaka ibiri urubanza rw’ubujurire bwe rutaraburanishwa ndetse n’itariki yo kuburana ntiramenyekana kandi nta n’icyizere ko ruzaburanishwa vuba. Nyuma yo kubona umwaka wa 2015 urangiye atarahabwa itariki yo kuburana ndetse n’umwaka wa 2016 akabona urimbanyije, Kizito Mihigo yandikiye urukiko rw’Ikirenga abatakambira asaba ko yahabwa itariki ya vuba yo kuburana, ariko bamubwira ko ibyo bitashoboka.


Kizito Mihigo w’imyaka hafi 36 y’amavuko, yatawe muri yombi muri Mata 2014

Umuvugizi w’Inkiko z’u Rwanda, Itamwa Emmanuel, mu gihe cyashize yatangarije Ikinyamakuru Ukwezi.com ko Kizito Mihigo yasubijwe n’Urukiko rw’Ikirenga, ko hari abandi benshi bajuriye mbere ye kandi nabo bakaba ari abanyarwanda bafite uburenganzira nk’ubwe, bityo akaba agomba gutegereza akagerwaho, igihe cyazagera akazamenyeshwa igihe azaburanira.

Kizito Mihigo azakomeza gufungwa atarahamwa burundu n’ibyaha kuko ategereje kuburana, kuzageza ubwo abari imbere ye bose bazabanza bakarangira kandi ubuvugizi bw’inkiko bwahamije ko bagihari, kuburyo n’igihe Kizito azagererwaho kitari cyamenyekana.

Igihe nikigera akaburana azahabwa ibihano bingana bite? Bishobora kwiyongera se?

Igihe nikigera Kizito Mihigo akaburanishwa, ntazigera ahabwa igihano kirenga imyaka 10 yari yakatiwe mbere. Kuba ubushinjacyaha bwo butarajuriye iki gihano yari yahawe, bituma Urukiko rw’Ikirenga rutamuha igihano kirenze icyo yahawe n’Urukiko rukuru, bivuga ko ibihano bishoboka ari imyaka 10 cyangwa iri munsi yayo, cyangwa se kugirwa umwere. Ubu amaze imyaka itatu afunzwe by’agateganyo, ariko naramuka yongeye agakatirwa iyo myaka izakurwa mu gihano yaba yahawe.

N’ubwo yakunze gusaba imbabazi Perezida, ubu amategeko ntabyemera

Ubwo Kizito Mihigo yagezwaga bwa mbere imbere y’urukiko, yahise yemera ibyaha byose aregwa ndetse aboneraho no gusaba imbabazi umukuru w’igihugu. Icyo gihe yagize ati: “Nsabye imbabazi. Nzi ko igihugu cyacu kiyoborwa n’abantu bafite umutima ntabwo kiyoborwa n’ibikoko, bababariye kugeza no kubishe abandi muri Jenoside. Nongera gusaba imbabazi mpereye ku buyobozi bw’igihugu, Perezida wa Repubulika musaba imbabazi mubwira ko nta kibi mwifuriza. Mbizeza ko nkiri wa wundi n’ubwo icyaha cyaje kikankubita hasi, nimbona imbabazi, nzereka Abanyarwanda imigambi yanjye no kurushaho gushimangira ibyiza nakoze mbere.”

Kwemera icyaha kwa Kizito Mihigo, biri mu bigize impamvu zikomeye z’inyoroshyacyaha, mu ngingo ya 71 n’iya 77 y’itegeko ngenga, bivuga ko yagabanyirijwe ibihano ugereranyije n’ibyo yari guhabwa iyo ahakana ibyaha kandi ubushinjacyaha butanga ibimenyetso simusiga bimuhamya ibyo byaha. Imbabazi zemewe n’urukiko yarazihawe, ni izo kumugabanyiriza ibihano ku bwo kutaruhanya n’abacamanza.

Imbabazi za burundu Kizito Mihigo yasabaga Perezida ngo arekurwe atahe, zo ntabwo urukiko ruzifiteho ububasha, ariko na nyirubwite Perezida Paul Kagame kuva Kizito yatangira kuburana kugeza ubu, ntabwo amategeko aramwemerera kuba yazitanga, kuko iteka rya Perezida ritanga imbabazi rireba abahawe ibihano ndetse banabitangiye, ritareba abarimo gukurikiranwa n’ubutabera cyangwa ababihawe bakajurira.

Iteka rya Perezida rimwemerera gutanga imbabazi, ryazakora mu gihe Kizito Mihigo azaba yamaze gukatirwa n’urukiko, ariko bikanaba ngombwa ko abanza akemera ibihano yahawe ntajuririre icyemezo cy’urukiko, kuko imyanzuro y’urubanza byemezwa ko yabaye itegeko mu gihe nta gahunda yo kujurira ihari, uregwa yamara gukatirwa akaba ari bwo ashobora guhabwa imbabazi na Perezida wa Repubulika nk’uko ububasha ahabwa n’amategeko bubimwemerera.

Aha ariko byumvikabe neza, icyemezo cya Perezida wa Repubulika cyo gutanga imbabazi ku wamaze guhamwa n’icyaha ndetse wanatangiye gukora ibihano yakatiwe n’urukiko, nta ruhare na ruto urukiko rubigiramo ndetse binaba ari uko urukiko rwamaze gukora akazi karwo n’urubanza rwararangije gucibwa uregwa yarahamwe n’ibyaha akanatangira ibihano, bisobanura neza ko icyemezo cyo kuba Perezida wa Repubulika yababarira Kizito Mihigo ari icyemezo cye bwite yafata akoresheje umutimanama we ndetse n’ububasha ahabwa n’amategeko, ariko ubu bwo bikaba bitemewe.

Source: Ukwezi.com

Exit mobile version