1.Imyaka 26 irashize FPR Inkotanyi na Paul Kagame bivuganye President Juvénal Habyarimana na Cyprien Ntaryamira.
a.Urupfu rwa Président Habyarimana na Ntaryamira rwakurikiwe na Génocide yakorewe “Abatutsi.
b.Imyaka ibaye 26 ntabushake bwa Politike, ubutabera bwo kugaragaza abagize uruhare mu iyicwa rya President Habyarimana na Ntaryamira.
c.Kagame yivugiye ko yari k’urugamba atari ashinzwe kurinda President Juvenal Habyarimana.
d.Col Patrick Karegeya yabwiye Radio France Internationale ko azi neza aho missile zahanuye ndege zaturutse.
e.Leta ya Kagame yagiye ishyiraho za Comission zitandukanye zo gukomeza kuyobya abanyarwanda k’uruhare rwa Kagame ku ihanurwa ry’indege.
f.Uwahoze ari Minisitiri w’itangazamakuru Laurent Nkogori niwe wigeza kuvuga ko abantu bose bazabazwa ndetse n’ababaye muri FPR.
g.Paul Kagame ati :”Iyo baza kungisha inama ntabwo fpr iba yarashoje intambara.”
2.Dr. Uzziel Ndagijimana aravuga ko atazi neza ingano y’amafaranga azakusanywa avuye mu mushahara w’abayobozi bakuru batazahembwa uku kwezi.
a.Uzziel Ndagijimana aragereranya ingano y’amafaranga asaga miliyari 2 n’igice mu mafaranga y’u Rwanda.
b.Biratangaje kumva ko Minisitiri atazi neza umubare kandi ariwe ushinzwe ingengo y’imari.
c.Uzziel Ndagijimana azi neza umubare ariko ntabwo yawutangaza kuko niwe uhemba abo bakozi buri kwezi.
3.Kagame niba akunda abanyarwanda nafatire amafaranga y’abasirikare bakuru bose muri RDF.
a.Nyuma y’itangazo rya PM Edward Ngirente rivuga ko abayobozi bakuru batazahembwa umushahara wabo abantu batandukanye barasaba ko n’ingabo z’igihugu zakwigoma umushahara wazo.
b.Abadepite n’abasenateri nabo ntimubibagirwe!
4.Diane Karusisi umuyobozi wa Banki ya Kigali arashize avuye ku izima avuga ko banki zitazishyuza abafite inguzanyo zayo mu minsi 90.
a.Abantu batandukanye bari bamaze iminsi batabaza cyane bibaza impamvu banki nkuru y’igihugu ntacyo ikora ngo irengere abafite amadeni ya za banki.
b.Gov John Rwangomba yari yatangaje ko azunganira za banki ariko abafatabuguzi batitaweho.
c.Paul Kagame yigambye ko kuva yaba President w’u Rwanda mu mwaka wa 2000 atarakora ku mafaranga ye y’umushahara abitsa muri banki ya kigali.
d.Twabibutsa ko iyi banki Kagame yayigaruriye ikaba ari imwe muri banki afite.
e.Radio Itahuka dukomeje kubona ubutumwa bw’abantu batandukanye batubwira ko kubikuza amafaranga muri banki batakurengereza ibihumbi 150.
5.Ikinyamakuru PPS America yatangaje ko i Kayonza batangiye igikorwa cyo gushakisha imibiri igera ku bihumbi 3000.
a.kayonza barimo gushakisha imibiri y’abatutsi yajugumye mu cyuzi cya Baramira.
b.Mayor wa Kayonza arasobanura ibirimo gukorwa nyuma y’iki gihe kirekire cyose.