Igihugu cy’Afurika y’epfo cyateraga inkunga ikomeye ya gisilikare ubutegetsi bwa Kabila; iyo nkunga ikaba iterwa n’ubushuti buri hagati ya Jeseph Kabila uyobora Congo na Jacob Zuma uyobora Afurika y’epfo. Ubushuti bw’Afurika y’epfo na Congo bukaba bushimangirwa cyane cyane n’ubuhahirane ibyo bihugu byombi bifitanye mu byerekeranye n’ubukungu bushingiyekungufu z’amashanyarazi abyarwa n’urugomero rwa «Inga» kimwe n’ubucukuzi bw’ « amabuye y’agaciro » muri Congo. Muri iki gihe perezida Jacob Zuma akaba adahagaze neza mu butegetsi bwe bitewe ni uko ashinjwa ibyaha bya ruswa, bityo inkunga ye kuri Kabila ikaba ishobora guhagarara! Kabila kandi ashobora kubura inkunga y’igihugu cya Zimbabwe bitewe n’uko Robert Mugabe wari inshuti magara y’ubutegetsi bwa Kabila yeguye ku mwanya wo kuyobora Zimbabwe. Angola nayo ntabwo ibanye neza na Congo, mu gihe imvururu zavukaga muri Kasaï, Jose Edualdo Dos Santos yahise afunga umupaka wa Angola na Congo kugirango impunzi zitisuka muri icyo gihugu kandi na perezida Joao Lourenço wamusimbuye nawe avuga ko imvururu nizivuka muri Congo azafunga imipaka ya Angola na congo. Nubwo bizeze gutyo bwose, Joseph Kabila n’umuryango we bakaba barahunitseubukungu bwabo bwinshi mu gihugu cya Tanzaniya!
Igitero cya gabwe ku ngabo za Monusco » i Beni muri Congo, kikaba cyaraguyemo abasilikare ba Loni 15 bakomoka mu gihugu cya Tanzaniya, icyo gitero kikaba cyaraciye igikuba mu bantu benshi, ariko Madame Braeckman akaba avuga ko icyo gitero kitageze ku ntego yacyo kuko nta mukuru w’igihugu n’umwe wohereje ingabo z’igihugu cye muri « Monusco » wafashe icyemezo cyo kuzikuramo! Abagabye icyo gitero ku ngabo za Loni bakaba bari bambaye imyenda y’ingabo za Congo ; nubwo icyo gitero kitiriwe abarwanyi b’umutwe wa « ADF Nalu » urwanya ubutegetsi bwa Uganda, Madame Braeckman avugako amakuru atangwa n’abaturage bo muri ako karere, yemeza ko abantu bagabye icyo gitero ku ngabo za Loni, bitewe n’uburyo bw’imirwano bakoresheje, bigaragaza neza ko abo barwanyi bahawe imyitozo ya gisilikare n’igihugu cy’u Rwanda!
Mu byukuri icyo gitero cyagabwe ku ngabo za Monusco cyari kigamije kwibasira igihugu cya Tanzaniya, ibyo bikaba bihangayikishije ubutegetsi bw’i Kigali bitewe n’uko igihugu cya Tanzaniya gishyigikiye ubutegetsi bwa Petero Nkurunziza uyobora Uburundi kandi bikaba bivugwa ko urubyiruko rw’imbonerakure rumushyigikiye ruri mu myitozo ya gisilikare muri Congo.Madame Colette Braeckman yemeza ko umwanzi ruharwa wa Kagame ariwe Gén. Kayumba Nyamwasa wahungiye mu gihugu cy’Afurika y’epfo kandi akaba ayobora ishyaka rya RNC ashobora kuba yarashyizeho umutwe w’abarwanyi b’abahutu ukambitse mu karere ka Ituri gaherereye muri Congo, abarwanyi b’uwo mutwe bakaba babanye neza n’ingabo za Tanzaniya ziri muri Monusco (muri Congo).
Naho kubyerekeranye n’igihugu cya Uganda bivugwa ko abarwanyi ba ADF Nalu baturukamo, imyitwarire yacyo iteye urujijo : Mu rwego rwo kurwanya ADF Nalu, ingabo za Uganda zivuga ko zagabye ibitero by’indege ku barwanyi b’uwo mutwe bari muri Congo. Ingabo za Uganda zivuga ko zasenye ibirindiro by’uwo mutwe kandi zigasenya n’intwaro zawo ndetse zikica n’abarwanyi ba ADF barenga 100 bari mu gace ka Erengeti. Ariko igitangaje muri ibyo bitero bya Uganda ni uko ari ingabo za Loni muri Congo (monusco) ari n’ingabo za Congo (FARDC) nta numwe muribo wemeza ko yafatanyije n’ingabo za Uganda mu kagaba ibyo bitero. Ikindi giteye amakenga muri Congo niko intambara y’ubukungu ivanze n’iya politiki iri kwigaragaza : Nka sosiyeti y’abafaransa yitwa Total yahawe isoko ryo gucukura peteroli ku ruhande rwa Uganda rwegereye ikiyaga cya Albert ; iyo sosiyete ikaba yarashoye akayabo ka miliyari 3,5 z’amadolari mu kubaka umuyoboro wa peteroli uzayigeza i Kisangani (Congo), kubera iyo mpamvu sosiyete ya Total ikaba ishaka no kuzacukura peteroli iri kuruhande rwa Congo !
Kubera izo nyungu zishingiye ku b’ubucukuzi bwa peteroli, bituma igihugu cy’Ubufaransa gifitanye ubushuti bukomeye n’igihugu cya Uganda ndetse na Congo ; ubwo bushuti bw’igihugu cy’Ubufaransa n’ibihugu bituranye n’u Rwanda bukaba buteye ubwoba Paul Kagame n’ubwo guhera ku italiki ya 1 Mutarama uyu mwaka , yatangiye kuyobora umuryango w’ubumwe bw’Afurika (UA).