Radio Ubumwe: Abanyarwanda nibishakire umutabazi, naho PKagame yemere yiturire mu mahanga. Abanyarwanda barimo baratwarwa n’ibiza, barimo bararira kuko imyaka yabo yatwawe n’imvura n’amazu yabo akaba yasenywe n’iyo mvura. Abo ni abaturage bo mu Karere ka Bugesera aho imvura yasenye inzu z’abaturage zigera kuri 40.
Paul Kagame n’umuryango we barimo bararyoshya muri Amerika ngo bagiye gutaha diplome y’umuhungu we n’aho abanyarwanda barimo barapfa barashira. Ayo mafaranga barimo baryoshyamo n’ay’igihugu yakagombye kugira abo ifasha muri ibi bihe by’akaga k’imvura idasanzwe.
Paul Kagame wakagombye kwitwa umubyeyi w’abanyarwanda ntacyo bimubwiye, ntabwo ahangayikishijwe n’ibiri kuba ku banyarwanda. Ubundi umubyeyi mwiza n’uwita ku bana be akabahora iruhande haba mu byiza no mu makuba, akabarida icyabahungabanya.
Mwari mwumva ngo Kagame yasubitse urugendo kugirango ajye guhumuriza abaturage baguye mu byago? Yewe abandi ba perezida bihutira kugera aho ibyago byabereye kugira ngo bifatanye mu kababaro n’abo byagwiririye.
Ariko umenya abanyarwanda dusaba Paul Kagame ibirenze ubushobozi bwe. Ko umenya ariho ubushobozi bwe bugarukiye?